Muri Mutarama ibiciro ku isoko byiyongereyeho 4,3%

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), tariki 10 Gashyantare 2022, cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2022. Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

NISR yatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 4.3% muri Mutarama 2022, ugereranyije na Mutarama 2021. Ni mu gihe Ukuboza kwa 2021 izamuka ryari ku kigereranyo cya 1.9%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4.3% muri Mutarama ni ibiciro by’ibijyanye n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.5%. Ni mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’inzu, amazi, amashanyarazi, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2.6%, naho ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 4.7%.

Raporo ikomeza igaragaza ko ugereranyije Mutarama 2022 na Mutarama 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 4.6%. Naho ugereranyije Mutarama 2022 n’Ukuboza 2021, ibiciro byiyongereyeho 2.1%.

Ikigo cy’ibarurishamibare gikomeza kigira kiti: “Iryo zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.1% n’ibiciro by’ibijyanye n’inzu, amazi, amashanyarazi, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 0.8%.”

Imiterere y’ibiciro mu byaro, muri Mutarama 2022 byo byagabanutseho 0.8% ugereranyije na Mutarama 2021. Ihinduka ry’ibiciro mu byaro mu Kuboza 2021 ryo ryari ku kigereranyo cya -4.7%.

NISR igaragaza ko bimwe mu byatumye ibiciro bigabanukaho 0.8% mu kwezi kwa Mutarama ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 5.8%.

Ugereranyije Mutarama 2022 n’Ukuboza 2021, ibiciro byiyongereyeho 2.9%.
Iryo zamuka ryo ahanini rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.8% n’ibiciro by’ibijyanye n’amazu, amazi, amashanyarazi, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1.6%.

Iyi raporo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare isoza igaragaza ko ibiciro bikomatanyijwe mu mijyi no mu byaro, muri Mutarama 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 1.3% ugereranyije na Mutarama 2021. Mu gihe Ukuboza kwa 2021 byari ku kigereranyo cya -2%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 1,3% mu kwezi kwa Mutarama 2022 ni ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,1% n’ibiciro by’ibikoresho byo mu nzu, isuku no gusana byiyongereyeho 12%.

Iyo ugereranyije ukwezi kwa Mutarama 2022 n’ukwezi kw’Ukuboza 2021 ibiciro byiyongereyeho 2,5%.

Iri zamuka NISR igaragaza ko ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,9% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1,2%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibiciro byo ni dange si mumugi gusa no mucyaro byayoberanye kbx twashobewe reta nirebe icyakorwa

hatangimana jean paul yanditse ku itariki ya: 27-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka