Muri KBS ni banza uvunjishe cyangwa usigare

Abagenzi batega bus nini za Kigali Bus Service (KBS) bajya mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali barinubira uburyo basabwa kwishyura amafaranga avunje bayabura bagasohorwa mu modoka.

Ku bishyura amafaranga mu ntoki, itike ya KBS igura amafaranga 250 ku buryo umugenzi udafite amafaranga avunje bamusaba gushaka avunje yayabura agasohoka mu modoka, cyangwa se akemera ko bakamutwara batamugaruriye.

Ibi birakaza abagenzi cyane ku buryo usanga baterana amagambo na shoferi, dore ko ari we wakira amafaranga. Umugenzi w’umunyamahirwe iyo asanze shoferi afite ibiceri aramugarurira, yaba atabifite ubwo nyine akisubirira hanze ku murongo agategereza izindi taxi zitaza kumugora.

Iyo ubajije shoferi akubwira ko atari amakosa ye kuko nawe ngo aba yabuze ibiceri, ariko wareba ku ruhande rw’umugenzi ugasanga bibabaje kubona umuntu abura uko agenda atari uko yabuze amafaranga y’urugendo.

Nubwo iki kibazo kitari mu ma taxi yose, ni ikibazo kitoroheye abagenzi cyane cyane ko benshi bakunda gutega iza KBS kubera ko ari nini kandi zigatwara n’abantu benshi.

Kugira ngo ikibazo gikemuke, KBS yagombye kujya ishaka ibiceri bihagije hakiri kare, abagenzi nabo babishoboye bakazirikana ko bijya bibagora bakabika ibiceri baza gutegesha ku mugoroba.

Ikindi gishobora kuba umuti w’iki kibazo ni service ya KBS ikoresha amakarita ariho iminsi runaka kugeza ku kwezi. Abayafite bo usanga biyinjirira nk’abajya iwabo, icyo basabwa ni ugukoza ikarita yabo ahabigenewe ubundi bagahabwa uburenganzira bwo kwinjira ntacyo bavuganye na shoferi.

KBS ni imwe mu masosiyete yigenga atwara abantu mu mujyi wa Kigali yatangiye mu 2006. Kugeza ubu mu Rwanda hari amasosiye yigenga atwara abantu arenga 20, harimo azenguruka mu mujyi wa Kigali n’akora ingendo hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Marcelin Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka