Muri 2020 u Rwanda ruzakenera hafi toni ibihumbi 160 z’isukari

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, avuga ko igenamigambi rikaba rigaragaza ko mu mwaka wa 2020 u Rwanda ruzakenera toni zikabakaba ibihumbi 160.

Gukenera isukari birushaho kugenda bizamuka mu Rwanda kuko nka nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu Rwanda isukari yari ikenewe itarengaga toni 20 ariko ubu zizege kuri toni 75.

Kugeza ubu isukari ikoreshwa mu Rwanda nyinshi ivanwa mu mahanga kuko muri toni 75 zikoreshwa ubu, uruganda rw’isukari rwa Kabuye Sugar Works rubasha gukora toni icumi zonyine. Ibi bituma Leta isohora amafaranga menshi agenda ku isukari kuko uyu mwaka wonyine Leta izasohora amafaranga ari hagati ya miriyoni 50 na 60 z’amadorari y’Amerika yo kugura isukari hanze.

Minisitiri Kanimba avuga ko haramutse hadafashwe ingamba zo guhangana n’iki kibazo byazajya bisaba Leta gusohora miriyoni 150 z’amadorari y’Amerika zirenga zo gutumiza isukari hanze.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda avuga ko gukenera isukari bijyana n’iterambere ry’abaturage. Akaba ari yo mpamvu mu Rwanda isukari abanyarwanda bakoresha yiyongera buri mwaka.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Leta iri gushyira ingufu mu mushinga wo kubaka uruganda rw’isukari mu karere ka Kayonza ruzatanga toni ijana z’isukari nirutangira gukora.

Uruganda rwa Kabuye Sugara Works narwo kandi ruzongererwa ubushobozi ku buryo ruzava kuri toni icumi rukora ubu rukageza kuri toni zikabakaba ibihumbi 60.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka