Muhoza: Abagore barenga 270 biyemeje gukora ubucuruzi bunyuze mu mucyo

Abagore barenga 270 bo mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ariko bakabererekera gasutamo ngo batakwa imisoro, biyemeje kwisubiraho, bakibumbira muri koperative kuko aribwo bazabasha gutera imbere.

Aba bagore bamaze amezi atatu baribumbiye mu matsinda, kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013 bavuze ko bo ubwabo bafashe icyemezo cyo guhagarika uwo mwuga, dore ko iyo bafatwaga bahitaga bamburwa utwabo, hakaba n’ubwo babihanirwa.

Aba bagore ngo baciye ukubiri n'umwuga w'ubufozi.
Aba bagore ngo baciye ukubiri n’umwuga w’ubufozi.

Mukantwari Illumine, umuyobozi w’iri shyirahamwe ryitwa Abishyizehamwe, avuga ko nyuma yo kwishyira hamwe bamaze kugera kuri byinshi, birimo kubonera ubwishingizi mu kwivuza abantu bagera kuri 15, bakaba bari no kubonera igishoro bamwe mu banyamuryango batabishoboraga.

Ati: “Twararebye dusanga gukora umuntu ku giti cye bidakwiriye, tubona ko dukwiye kwishyirahamwe noneho tugakora byemewe n’amategeko”.

Dukuzumuremyi Appollinaire, ushinzwe amakoperative n’iterambere ry’ishoramari mu murenge wa Muhoza, avuga ko aba bacuruzi bari bazwi ku izina ry’abafozi, batanga ikizere cyo kureka umwuga mubi, kuko aribo bifatiye icyemezo.

Ati: “Icyo bagomba kuvaho ni ukuva ku muco wo kudaca ku mupanga ngo basore, kuko bateza ikibazo hano mu mujyi, aho baza gucuruza kandi hari abandi bacuruza bimwe kandi bo barasoze”.

Abayobozi barimo umuyobozi w'umurenmge wa Muhoza bashimiwe intambwe bateye.
Abayobozi barimo umuyobozi w’umurenmge wa Muhoza bashimiwe intambwe bateye.

Avuga kandi ko bamaze amezi atatu bakorera mu matsinda kandi nta mategeko abarengera, bityo bakaba bari kubakangurira gukorera mu makoperative aribwo bazabasha gutera imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, Manzi Claude, yashimye aba bagore aboneraho kubasaba gukorera hamwe, kandi bakitandukanya na bagenzi babo bataraza muri koperative, kandi abasaba kutazasubira inyuma ngo basubire mu makosa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka