Muhanga: Ubuyobozi bwateye utwatsi abacuruzi bashaka ko imisoro igabanuka

Abacururiza mu isoko rya Muhanga bakomeje gusaba ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro kugabanya umusoro ku nyungu wurijwe ukavanwa ku bihumbi 15 ukagera kuri 60 ariko babahakaniye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga n’ubw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA buvuga ko uyu musoro bagomba kuwutanga kuko ari ko itegeko rigenga abasora ribiteganya.

Aba bacuruzi bibaza mpamvu ki aribo bakomeje kwibandwaho bongererwa imisoro kandi mu yandi masoko anakomeye kurusha irya Muhanga aya nta misoro ya RRA batanga. Bakaba bakomeje gutsimbarara ko nibabikomeza ko nabo bahita batangira imyigaragambyo yo kwamagana aka karengane.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Uhagaze Francois, avuga ko ayo mafaranga ari mu itegeko kandi bagomba kuyatanga.

Akomeza avuga ko aba bacuruzi nibakomeza igitekerezo cyo kwigomeka bazafatirwa ibihano hakurikije uko amategeko abiteganya. Mu gukemura iki kibazo ngo yegereye ubuyobozi bwa RRA bumubwira ko bateganya inama n’abacuruzi ngo basobanurirwe neza.

Igituma aba bacuruzi binuba cyane ariko ngo ni uko ari bo bonyine bongerewe umusoro kuko bagenzi bobo mu yandi masoko yo hirya no hino mu gihugu basora asanzwe.

Abacurizi bo mu masoko akomeye nko mu karere ka Huye na Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, badutangarije ko nta musoro wa RRA bazi nta nuwo bajya batanga. Bavuga ko bo amafaranga batanga ari ay’ipatante n’ay’umusoro w’akarere gusa.

Mu gihe rero abacururiza mu isoko rya Muhanga batavuga rumwe na RRA ku amafaranga bari gusora, amaso ahanzwe kuri uyu wa mbere , ahazaba inama izahuza baba bacuruzi n’abayobozi ba Rwanda Revenue authority hakamenyekana niba ayo mafaranga avanwaho cyangwa akagumaho.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka