Muhanga: Inyama zikomeje guhenda

Bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga mu karere ka Muhanga batangaza ko igiciro cy’inyama cyiyongereye ku buryo bikomeje zajya ziribwa na bake.

Mukamudenge ni umwe mu bazindukiye ku isoko ry’inyama mu mujyi wa Muhanga tariki 23/12/2011, aje kugura izo kurya. Yitwaje akadobo gato kavuyemo isabune ya OMO atwayemo inyama zigera ku ndiba mu gihe we avuga ko ahahiye umuryango mugari.

Agira ati: “Wahaha izirenze ikilo ukazabonahe amafaranga yazo? Ndajyana izi singombwa ko bazihaga. Erega mayi aka kongeye kuba akaboga k’abifashije”.

Vedaste Mpagaritswenimana,ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Muhanga, avuga ko ibura ry’inyama ari ikibazo gihangayikishije kubera ko nta borozo bajya bakunda korora inka z’inyama. Agira ati “abaturage benshi usanga biyororera inka z’amata, nta baturage bafata icyemezo cyo korora inka z’inyama kandi hagize ubigira umushinga yakunguka cyane”.

Mupenzi, umubazi akaba n’umucuruzi w’imyama avuga ko imyama bacuruza ziba zirimo amoko atandukanye bitewe n’ubushobozi bwa buri umwe wese.

Avuga ko hari imyama z’inka, ikiro kigura amafaranga y’u Rwanda 1600; izindi zikaba ari inyama zo mu nda. Hari izindi zitwa iroti zigura amafaranga 1800 benshi bavuga ko zirya umugabo zigasiba undi.

Mupenzi avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ikiro cy’inyama za make zaguraga amafaranga y’u Rwanda 1200.

Mpagaritswenimana avuga ko batangiye gushishikariza abaturage korora n’amatungo magufi kuko ari mu byafasha kugabanya ikibazo cy’inyama kigaragara muri aka karere.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka