Muhanga: Abakorera mu isoko bubahirije intera ya 50% bishimiye kongera gukomorerwa

Abacururiza mu isoko rya Muhanga baravuga ko gukora bubahiriza amabwiriza yagenwe yo gukurikiza 50% by’abacuruzi barikoreramo nta kibazo byabateje.

Muhanga bwakeye abacuruzi bitabira gufungura akazi
Muhanga bwakeye abacuruzi bitabira gufungura akazi

Kubahiriza impuzandengo ya 50% by’abakoresha isoko rya Muhanga biri gukorwa hakurikijwe gusimburana bamwe bagakora umunsi umwe abandi bakazakora ukurikiyeho, kandi hubahirizwa amabwiriza y’isuku no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Kuri uyu wa 04 Gicurasi 2020 nibwo abakorera mu isoko rya Muhanga bageraga mu myanya bakoreramo kwinjira ari itegeko kuba wambaye agapfukamunwa, gukaraba intoki nk’ibisanzwe, no guhana intera hagati y’abakiriya.

Umuyobozi w’isoko rya Muhanga Rukazabyuma Emile avuga ko mu rwego rwo kumva neza amabwiriza yo gukora banirinda icyorezo cya Coronavirus, bakoranye inama n’abakorera mu isoko kandi nta kibazo kinini cyagaragaye.

Agira ati, “Twakoze inama twumvikana ko abacuruzi bazajya basimburana bamwe bagakora umunsi umwe ku buryo buri mucuruzi azi iminsi azakora mu cyumweru, nta kibazo gihari byumvikanye abantu barahana intera kandi turakomeza kunoza uburyo bwo kwirinda”.

Mukesharugo Alexia avuga ko hari hagiye gushira amezi abiri afunze ikibanza cye yacururizagamo imyenda y’abana ariko yakundaga kwitaba telefone z’ababyeyi bagiye kuruhuka bamubaza imyenda y’impinja akaba ashimira kuba bongeye gukomorerwa.

Agira ati, “Nsanzwe ncuruza imyenda y’impinja ababyeyi nizeye ko bazongera kuza guhaha kuko ubu noneho twakomorewe, turakomeza kwirinda kandi twizeye ko byose bizagenda neza”.

Abacuruza imyenda y'impinja barishimira kongera gufungura
Abacuruza imyenda y’impinja barishimira kongera gufungura

Icyakora abacururiza mu isoko rya Muhanga bavuga ko bakeneye gusonerwa imisoro ku bari basanzwe badakora kuko gukodesha ibibanza batarakoze byabagiraho ingaruka n’ubundi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Kayiranga Innocent avuga ko hazabaho ibiganiro n’abikorera ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ku buryo harebwa uko abo bantu batazasoreshwa.

Agira ati, “Birumvikana ko ari ikibazo gikomeye kandi si Muhanga gusa ni mu gihugu hose tuzaganira na RRA maze turebe uko batacibwa imisoro ibyo bizabaho mu buryo bumwe ku rwego rw’Igihugu si na Muhanga gusa.

Abasanzwe bakodesha amazu yabo n’abacumbitse cyangwa abacuruzi na bo kandi hazabaho kuganira na ba nyiri amazu n’abo bakodeshaga kuko ibyiza ari uko habaho ubwumvikane butabera buri ruhande umutwaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka