Muhanga: Abacuruzi ntibishimiye umusoro uri hejuru basoreshwa

Abacuruzi bakorera mu isoko rya Muhanga barinubira uburyo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyurije umusoro ku nyungu ukava ku bihumbi 15 ugashyirwa ku bihumbi 60 kandi batanabimenyeshejwe ngo basobanurirwe impamvu yabyo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 19/03/2013, abacuruzi bagera kuri 200 bazindukiye ku biro by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ishami rya Muhanga kubaza iby’ikibazo cyabo.

Aba bacuruzi bavuga ko bafashe icyemezo cyo kwigira ku biro bya Rwanda Revenue Authority kujya kwibariza ibibazo byabo kuko icyo cyemezo cyafashwe batabivuganye nyamara ngo abacuruzi bo mu isoko rya Muhanga ari bo bonyine bari gusora uyu musoro.

Umwe muri abo bacuruzi ati: “nitwe twenyine turi gusoreshwa umusoro uri hejuru amakuru twayakuruye kandi niyo abandi nabo baba basoreshwa nkatwe nabyo ni akarengane bigomba guhinduka”.

Kubera ko aba bacuruzi bari bakomeje gushyira ubahagarariye (Rukazabyuma Emile) mu majwi ko abiziranye na Rwanda Revenue yafashe icyemezo cyo kubohereza ku biro byayo ngo bajye kwibariza ikibazo cyabo.

Rukazabyuma agira ati: “kubera ubwinshi bw’abakorera mu isoko bavuga ko arijye wabaziritse muri Rwanda Revenue nararambiwe mbaha icyemezo bijyirayo ngo bibonanire n’umuyobozi wayo”.

Aba bacuruzi bavuga ko intandaro y’ibyo bibazo ari umuntu waturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) batibuka neza ariko bakavuga ko ari umugore, abategeka kugura igitabo cy’ubucuruzi (register de commerce).

Abacuruzi bo mu isoko rya Muhanga barasaba gukemurirwa ibibazo.
Abacuruzi bo mu isoko rya Muhanga barasaba gukemurirwa ibibazo.

Batewe ubwoba n’uko yababwiye ko utazakigura azacibwa amande y’ibihumbi ijana, ni uko bose bihutira kukigura ku bwinshi na cyane ko kitari gihenze kuko bakiguze amafaranga 2000 ariko ngo batunguwe no kubona kije kiriho numero y’umusoreshwa (TIN number).

Igihe bari bagiye kwishyura kuri Rwanda Revenue ibihumbi 15 bari basanzwe bishyurayo babwiwe ko bagomba kwishyura amafaranga ibihumbi 60, nyamara ngo ayo mafaranga agomba kwishyurwa n’umuntu ufite ibicuruzwa biri hejuru ya milioni ebyiri kandi bo bavuga ko muri ryo soko ntawe ugeza kuri ayo mafaranga.

Aba bacuruzi barasaba Rwanda Revenue ko yaza bakaganira kuri icyo kibazo kare dore ko bo batanifuza ko iki cyumweru gishira kugira ngo batabagusha muri amande. Ariko ngo mu gihe ntacyo babikozeho nta mucuruzi uri bwongere gufungura.

Ikindi aba bacuruzi bafiteho ikibazo n’uko baguze icyemezo cy’ubucuruzi, bakabihabwa nyuma bakaza kubibambura batababwiye impamvu.

Twashatse kumva icyo ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro butangaza kuri iki kibazo, ariko kugeza ubu ntibwari bwashaka kugira igisubizo butanga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka