Muhanga: Abacuruzi batsinze RRA ku musoro yabakaga

Ikigo k’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko abacuruzi bo mu isoko rya Muhanga batarebwa n’itegeko rishya ry’umusoro, basabwa kwiyandukuza muri icyo kigo bitarenze tariki 31/03/2013.

Iki kibazo kijya gusakuza byatewe na bamwe mu bacuruzi bagiye kwishyura umusoro ku nyungu (amafaranga ibihumbi 15 bari basanzwe batanga ku mwaka) bagatungurwa no kubwirwa ko uwo musoro wikubye kane.

Ibi byatumye aba bacuruzi bavuga ko batagomba gutanga ayo amafaranga kuko itegeko ritabareba. Aba bacuruzi bari bafite amakuru y’uko nta rindi soko mu gihugu kabone n’akomeye nk’ayo mu mijyi ikomeye nka Kigali na Huye ajya asora uriya musoro bari bagiye kwaka.

Kubera icyemezo bari bafashe cyo guhagarika gucururiza muri iri soko, byatumye tariki 25/03/2013 ubuyobozi bwa RRA buza kuganira n’aba bacuruzi ngo bige kuri iki kibazo.

Bamwe mu bakorera mu isoko rya Muhanga.
Bamwe mu bakorera mu isoko rya Muhanga.

Ubuyobozi bwa RRA bwasobanuriye aba bacuruzi ko umuntu wese ufite ibicuruzwa acuruza ariko akaba nta milioni 2 zimuca mu ntoki mu gihe cy’umwaka agomba kuba yiyandukuje muri Rwanda Revenue bitarenze tariki 31/03/2013 naho abafata ayo amafaranga mu gihe cy’umwaka nabo bakaba barangije kuriha umusoro.

Nyuma yo gusobanurirwa iki kibazo uko gihagaze, aba bacuruzi bakaba bemeza ko bari barenganijwe n’ubuyobozi bwo hasi muri iki kigo kuko ngo ababarenganuye ari abo hejuru.

Bemeza ko iyi ari insinzi kuri bo kandi ko bazi neza ko amwe mu makosa akorwa umukuru w’igihugu aba atayazi bityo rero ngo n’ubutaha bateganya kujya bayagaragaza izuba ritararenga kugirango ayamenye.

Nubwo aba bacuruzi bavuga ko basobanurirwa iby’itegegeko rishya rigena imisoro, Mukashyaka Drocella ushinzwe imisoro mu gihugu muri RRA avuga ko aba bacuruzi babeshya kuko ngo basobanuriwe iby’iri tegeko kugeza aho bagiye bagera ku muryango ku wundi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

this is profesionalism dear!!

ivubi yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

umutwe w’iyi nkuru ntaho uhuriye n’inkuru ubwayo. inkuru ivuga ko abacuruzi bamaze gusobanurirwa itegeko rishya ry’imisoro hari abasanze batarebwa no kwishyura imisoro basabwa kwiyandukuza muri RRA.nta gutsinda rero cg gutsindwa birimo kuko nta rubanza rwari ruri muri ibi bintu. ahubwo twavuga ko ari amakegeko atari yumvikanye neza mbere. thx

sam yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka