Mugunga: Abaturage bakusanyije miliyoni eshanu zo kubaka ikusanyirizo ry’amata

Nyuma yo kubona amata yabo abapfira ubusa, abaturage batuye mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke bishyize hamwe bakusanya amafaranga miliyoni eshanu zo kwiyubakira ikusanyirizo ry’amata.

Iryo kusanyirizo rigeze kuri linteau igihe rizaba ryuzuye, rizatuma abaturage bakangukira korora kandi bite ku matungo yabo.

Imiryango hafi ya yose ibarizwa mu Murenge wa Mugunga iratunze uretse isagaho gato 30 idatunze ariko umurenge urateganya kuboroza amatungo magufi; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, Hakizimana Juvenal.

Ikusanyirizo ry'amata ririmo kubakwa ku mafaranga yakusanyijwe n'abaturage n'inkunga ya MINAGRI. Photo/ N. Leonard
Ikusanyirizo ry’amata ririmo kubakwa ku mafaranga yakusanyijwe n’abaturage n’inkunga ya MINAGRI. Photo/ N. Leonard

Yakomeje avuga ko aborozi batitabira kugurira inka zabo ibiryo byongera umukamo kubera ko amata agurwa make aho litiro imwe igurishwa amafaranga 120.

Iryo kusanyirizo rirubakwa mu mafaranga yakusanyirijwe n’abaturage ndetse n’inkunga ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).

Uretse ikusanyirizo ry’amata ryo mu Murenge wa Mugunga, huzuye irindi mu Murenge wa Gakenke.

Kimwe no mu mirenge ya Minazi, Gakenke, Rushashi na Gashenyi havugwa ikibazo cy’isoko ridahagije ry’amata.

Aya makusanyirizo ashobora kuzaba igisubizo kirambye ku kibazo cy’isoko igihe azaba yuzuye muri iyo mirenge kuko amata ashobora kuzabikwa igihe kirekire atarapfa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka