Mugera: Barifuza kubakirwa isoko rijyanye n’igihe

Abakorera mu isoko riremera mu Kagari ka Mugera, Umurenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo, baratangaza ko gukorera mu isoko ritubakiye bibabangamiye bagasaba inzego zibishinzwe kububakira isoko rijyanye n’igihe.

Muri bo hari abacururiza ku dutanda dukoze mu biti batwikiriza amahema igihe cy’imvura cyangwa izuba, abandi ibicuruzwa bakabitandika hasi.

Abo Kigali Today yaganiriye nabo ubwo yageraga muri uwo Murenge bavuga ko mu gihe cy’imvura gukora banyagirwa bidindiza akazi, ndetse n’ibicuruzwa bikahangirikira.

Iyo imvura iguye ibicuruzwa birangirika.
Iyo imvura iguye ibicuruzwa birangirika.

Bavuga ko bifuza ko inzego zibifitiye ububasha zabafasha gukorera ahantu hakwiriye, kuko ngo bakwa imisoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, Nyakana Oswald, yemeza ko iryo soko rigiye kubakwa. Yagize ati “Umushinga uri gusuzumwa ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo turizera ko bitarenze Kamena 2013 imirimo y’ubwubatsi izaba yatangiye.”

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka