Mu mpinduka Trump azanye, ibintu bishobora guhenda ku Isi - Impuguke

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu, Straton Habyarimana, yasobanuye uburyo ibicuruzwa henshi ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko bishobora kurushaho guhenda ndetse bimwe bikabura, bitewe n’amatwara mashya ya Donald Trump ugiye kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Donald Trump ugiye kuyobora Amerika
Donald Trump ugiye kuyobora Amerika

Nk’uko abyemera kandi yabikoze kuri manda ye ya mbere kuva muri 2017-2021, Donald Trump arateganya kuzamura imisoro(kugera kuri 60%) ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, bivuye hanze yayo(cyane cyane ibivuye muri Canada no mu Bushinwa kuko ari ho hava byinshi).

Ibi Trump azabikora mu rwego rwo guteza imbere abikorera bo mu gihugu cye (USA), ku buryo ibiva hanze azabishyiriraho amaniza, bitume inganda z’ibihugu bitandukanye byo ku Isi zitangira gukora bike cyangwa zihagarike gukora, bitewe n’uko gutakaza isoko ry’abaturage ba USA barenga Miliyoni 300.

Habyarimana agira ati "Izo ngamba n’iyo yazifatira ibicuruzwa biva mu Bushinwa gusa, byagira ingaruka kuri twese muri rusange, ibihahwa imbere muri Amerika bivuye hanze yayo byahita bizamura ibiciro(bitewe no gusabwa imisoro y’ikirenga), natwe ibyo tuvanayo twajya tubigura bihenze."

Ati "Ibyo twoherezayo na byo aho kugira ngo tuzabivanemo amafaranga menshi, hari abazavuga bati ’bitewe n’imisoro ingana gutya, twebwe nta kintu twacuruza muri USA ahubwo tuzashaka ahandi ducuruza’, ibyacu tuvana muri Afurika n’ahandi bijya muri USA bizaba bike cyangwa se binabure isoko mu gihe gito, ubwo hazaba hashakwa ahandi bijya."

Iyi mpuguke mu bijyanye n’ubukungu ivuga ko Abanyafurika bashobora kungukira mu kuba Trump atabaha agaciro gakomeye, bitume u Bushinwa bwiharira isoko ryo kuri uyu mugabane, aho abashoramari babwo benshi batazongera kwerekeza amaso muri USA, ahubwo ngo bazaza gukorera muri Afurika.

Avuga ko Amerika ari yo yaberaga ibindi bihugu byo ku Isi urugero, mu gukora ubucukuzi bufunguye kuri bose (ibiva hanze n’ibikorerwa imbere mu gihugu), ariko mu gihe yaba itabyubahirije, ibindi bihugu bizatangira na byo gukumira ibicuruzwa biva ahandi.

Ibi ngo bizatuma nta higanwa mu bucuruzi ryongera kubaho, bamwe mu bacuruzi (cyane cyane ab’imbere muri buri gihugu) biharire isoko, batangire kuzamura ibiciro uko bishakiye, ari na ko bakora ibidafite ubuziranenge.

Ati "Iyo habayeho ihiganwa risesuye ry’ibicuruzwa biva hanze n’ibikorerwa imbere mu gihugu, tubona ibintu ku giciro cyiza bidahenze. kandi byujuje ubuziranenge."

Mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza muri USA harimo ibikomoka ku buhinzi nk’imbuto, imboga, ikawa n’icyayi, ariko rukaba runahabwa inkunga inyuzwa mu kigega mpuzamahanga cy’ubutwererane, USAID, igashorwa mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’amikoro make.

Habyarimana avuga ko imishinga iterwa inkunga na USAID mu Rwanda izagabanuka, n’ubwo hari izakomeza bitewe n’uko iba yarashyizweho umukono kandi ikaba imara imyaka myinshi, hatitawe ku muntu uzaba ayobora USA icyo gihe.

Habyarimana yibuka ko mu gihe Trump yayoboraga USA muri manda ya mbere, hari porogramu zijyanye n’ubuzima zadindiye, cyane cyane iyo kurwanya malaria na SIDA.

Icyakora, bitewe n’uko abantu bahinduka, ngo nta kintu Abanyarwanda bakora kugeza ubu, usibye gutegereza ariko bazi neza ko "amazi atakiri ya yandi, ari ukoga magazi."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka