Mu minsi mike nta mukiriya wa BPR uzongera kugendana amafaranga ajya kurangura

Umuyobozi wa Banki y’Abaturage (BPR), Maurice K. Toroitich, avuga ko kuba KCB yaraguze imigabane muri BPR bizafasha abakiriya b’iyi Banki bajyaga kurangura mu mahanga kutongera kugendana amafaranga, ahubwo bazajya bagendana ikarita ya Visa Card.

Maurice Toroitich, Umuyobozi wa BPR, yavuze ko hagiye gukorwa Visa Card izafasha abacuruzi kubona amafaranga mu bihugu baranguramo batayitwaje mu ntoki
Maurice Toroitich, Umuyobozi wa BPR, yavuze ko hagiye gukorwa Visa Card izafasha abacuruzi kubona amafaranga mu bihugu baranguramo batayitwaje mu ntoki

Yabitangaje tariki ya 06 Ukwakira 2021, mu nama yamuhuje n’abakiriya ba BPR bo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abo mu Karere ka Gicumbi.

Umuyobozi wa Banki y’Abaturage, Maurice K. Toroitich, yashimiye abakiriya b’iyi Banki kuko bakomeje kuyigirira icyizere mu bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi n’u Rwanda rurimo, ntibatererane Banki yabo.

Yavuze ko impamvu yahamagaye bamwe muri bo kugira ngo baganire ari muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe serivisi, by’umwihariko BPR yo ikaba yarabigize icyumweru cyahariwe serivisi zihabwa abakiriya.

Avuga ko ubusanzwe abakiriya bahura na bo baje muri Banki bashaka serivisi ariko nanone ari na byiza nk’abayobozi ba Banki guhura na bo kugira ngo bumve ibibazo byabo, ibitekerezo bizafasha kunoza serivisi babaha.

Ati “Guhura na bo byaduhaye umwanya wo kubumva niba ibyo tubakorera babishima cyangwa batabishima. Batubwiye ibyiza tubakorera ariko nanone twakiriye ibitekerezo abakiriya bacu bifuza ko twakora neza kurushaho kandi natwe tuzishima mu gihe ibyifuzo byabo tubishyize mu bikorwa.”

Abakiriya ba Kabarondo bifuje ko Banki yakubakwa bushya bagahererwa serivisi ahantu hasa neza
Abakiriya ba Kabarondo bifuje ko Banki yakubakwa bushya bagahererwa serivisi ahantu hasa neza

Toroitich akomeza avuga ko bagomba gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abakiriya babo kuko ari bo ba nyiri imigabane bityo bakaba n’intwari za Banki yabo bihebeye.

Avuga ko ari byiza kumva abakiriya babo kuko bibaha imbaraga zo kumenya ibitagenda neza bigakosorwa bityo Banki ikaba iy’icyitegererezo.

Agaruka ku kuba KCB yaraguze imigabane ingana na 76% bya BPR, umuyobozi wa BPR, Maurice K. Toroitich yavuze ko bizatuma Banki irushaho kugira ubushobozi mu bijyanye n’imari, bityo abakiriya bayo barusheho kubona inguzanyo bifuza kandi ku gihe.

Ikindi gikomeye ariko ni uko ngo umukiriya wa BPR mu minsi mike atazongera kujya mu bihugu byo mu Karere kurangura ngo yitwaze amafaranga mu ntoki ahubwo azajya yitwaza ikarita gusa akabikuza ageze aho arangurira.

Abakiriya ba BPR mu Ntara y'Amajyepfo n'Iburengerazuba na bo bashimiwe ubufatanye n'icyizere bafitiye Banki yabo mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19
Abakiriya ba BPR mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba na bo bashimiwe ubufatanye n’icyizere bafitiye Banki yabo mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19

Yagize ati “Kwihuza na KCB bizatuma tuba Banki nini kurusha uko twari turi. Umukiriya afite inyungu nyinshi zijyanye no gukorana na Banki ifite ubushobozi, amafaranga azashaka yose azayabona, ikindi ni uko uzajya kurangura muri Uganda, Tanzania na Kenya azifashisha konti ye ya BPR, azakorana na banki zaho kubera ubufatanye na KCB.”

Yakomeje agira ati “Iriya Karita ya BPR mukoresha mubikuza (ATM Card), turashaka kuyihindura tukabaha Visa Card ku buryo ushobora kujya mu bihugu byo hanze mu Karere ukarangura wifashishije internet cyangwa ahantu KCB ikorera, utiriwe witwaza amafaranga mu ntoki.”

Toroitich avuga ko abanyamigabane ba BPR basigaranye 23.8% kandi ko ubu bufatanye buzatuma imigabane yabo irushaho kuzamuka kuko banki izaba ikora cyane.

Mu mujyi wa Kigali na bo bizihije icyumweru cyahariwe abakiriya ba BPR
Mu mujyi wa Kigali na bo bizihije icyumweru cyahariwe abakiriya ba BPR
Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo
Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka