Mu gihe bategereje ko amashuri afungura bishingiye isoko ry’ibisheke

Mu gihe amashuri afunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Musanze, bavuga ko ikiruhuko kimaze kuba kirekire bahitamo kujya mu bucuruzi buciriritse.

Mu gihe bategereje ko amashuri afungura bishingiye isoko ry'ibisheke
Mu gihe bategereje ko amashuri afungura bishingiye isoko ry’ibisheke

Abo banyeshuri bakomeje kugaragara mu mihanda inyuranye mu Mujyi wa Musanze bakora ubucuruzi bunyuranye, aho muri ubwo bucuruzi abenshi usanga bikoreye ibisheke, abandi bari mu bucuruzi bw’amandazi, imbuto n’ibindi.

Abaganiriye na Kigali Today, bavuga ko babonye ko itariki yo gusubira ku ishuri itari hafi, bahitamo gushakishiriza amafaranga mu bucuruzi buciriritse.

Abacuruza ibisheke bo bahisemo gushinga isoko ryabo ryihariye mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi, nyuma y’uko isoko ry’ibiribwa rya Kinkware bajyaga bacururizamo ryamaze kuba rito.

Abo bana bavuga ko nubwo bunguka make mu kazi bakora kavunanye, aho bakora ibirometero bisaga umunani bajya gushaka ibyo bisheke, ngo ayo make bakorera azabafasha kunganira ababyeyi mu gihe amashuri azaba yongeye gufungura.

Mushimiyimana Liliane wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, agira ati “Gucuruza ibisheke nubwo ari akazi kamvuna ntabwo bihwanye no kwicara. Ibiruhuko byabaye birebire, ntabwo twabaho gusa kandi tuzakenera ibikoresho by’ishuri. Ubu ku munsi nkorera amafaranga 400, kandi intego yanjye ni uko amashuri azatangira mfite amafaranga byibura ibihumbi 10”.

Mutuyimana Odile ati “Nari ngeze mu mwaka wa gatatu nitegura gukora Tronc Commun, Coronavirus iba iraje. Twategereje gusubira mu masomo turambiwe twigira inama yo gushinga iri soko hano mu Kagari ka Bikara”.

Arongera ati “Nubwo ibi bisheke tubikura mu Karere ka Gakenke aho dukora urugendo rurerure, ibyo ntibiduca intege. Nk’ubu ku munsi ntahana byibura amafaranga igihumbi y’inyungu, njyenda nyazigama ndetse namaze no kuguramo inkoko ubu tuvugana yaruye udushwi tune, ubutaha nzagura ihene. Nzasubira ku ishuri umushinga wanjye umaze kwaguka”.

Abo banyeshuri bavuga ko kuba bari mu bucuruzi bitazabarangaza ngo babe bakwibagirwa ubuzima bw’ishuri, aho bemeza ko kuba bari muri ubwo bucuruzi ari uburyo bwo kwirinda icyabarangaza muri ibi biruhuko, bikaba byabashora mu ngeso mbi.

Abanyeshuri bahurira muri iryo soko rya Bikara bacuruza ibisheke bararenga 100, baturuka mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Musanze, aho usanga hari abagore ndetse n’abagabo na bo batangiye kugana ubwo bucuruzi bukorwa n’abo bana, nyuma yo kubona ko bwamaze kwitabirwa na benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka