MTN yahembye miliyoni 60 abayifasha kugera ku bakiriya

Ku nshuro ya mbere ikigo cy’itumanaho MTN cyahaye ibihembo bya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda abo bafatanya mu gutanga no gusakaza serivisi hirya no hino mu Rwanda, cyiyasaranganya abakora neza kurusha abandi.

Abayobozi ba MTN imaze imyaka 15 igeze mu Rwanda bavuze ko batanze ibi bihembo bise “Trade Partnership Awards” kuko ngo yemera ko abafatanya nayo gusakaza serivisi zose itanga hirya no hino ngo bagira uruhare rukomeye cyane mu iterambere icyo kigo kigezeho.

Umuyobozi wa MTN Rwanda yafashe ifoto y'urwibutso n'abacuruza serivise zayo.
Umuyobozi wa MTN Rwanda yafashe ifoto y’urwibutso n’abacuruza serivise zayo.

Abahembewe gufatanya na MTN bahembwe za mudasobwa, amapikipiki, imashini zibara amafaranga n’amafaranga bahawe muri “mobile money”.

Muri ibyo birori byabereye i Kigali kuwa 16/01/2015, umuyobozi wa MTN mu Rwanda, bwana Ebenezer Asante yagize ati “Mu mwaka ushize wa 2014 twageze kuri byinshi ariko ubyitegereje byose ubona ko harimo umusanzu ukomeye w’abadufasha mu gusakaza izo serivisi bose kandi atari abakozi bacu, ahubwo ari abikorera batubera aho tutagera”.

Uwa mbere mu bacuruza Mobile Money yahembwe amafaranga 50,000.
Uwa mbere mu bacuruza Mobile Money yahembwe amafaranga 50,000.

Ibyiciro by’abahembwe na MTN birimo abakozi ba mbere mu kugeza serivisi ya “mobile money” ifasha abantu guhanahana amafaranga kuri za telefoni zigendanwa, abacuruza “airtime” mu buryo bita M2U bwo kongerera abakoresha telefoni amafaranga yo guhamagara, abacuruza n’abageza amakarita hirya no hino n’abandi bose basakaza serivisi batabihemberwa na MTN ahubwo bikorera bashaka inyungu zabo.

Aba kandi ngo bahembewe cyane cyane ko bafasha MTN kongera abafatabuguzi bayo no kubagezaho serivisi nziza zituma abo bakiriya bakomeza kunezerwa ntibabure serivisi ngo babe banajya gushaka ifatabuguzi ahandi.

Harimo abahembwe moto.
Harimo abahembwe moto.

Annie Bilenge ushinzwe ubucuruzi no gusakaza serivisi za MTN yabwiye Kigali Today ko abahawe ibihembo ari abagiye barusha abandi mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, abashimwe cyane n’abaturage ko babaha serivisi neza.

MTN ifite amashami 15 mu Rwanda ariko ngo kuko ikeneye kugera ku batuye kure y’aho hari amashami yayo ikenera no gukorana n’abandi bantu ku giti cyabo barimo 200 basakaza amakarita, abasaga ibihumbi 60 bacuruza serivisi zindi n’abashoramarri banini batandatu bafatanya na MTN mu kwegereza ababarangurira ibicuruzwa binyuranye bya MTN.

Ikigo MTN, Mobile Telecommunication Network gifite isoko muri Afurika y’Epfo, aho cyashingiwe mu 1994. Cyageze mu Rwanda mu 1998, ubu gifite abafatabuguzi miliyoni eshatu n’ibihumbi magana indwi.

Kigali Today

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka