MTN Rwanda na KCB byatangiye ubufatanye mu kugurisha ibikoresho by’itumanaho

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije ubufatanye na banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) mu rwego rwo gufasha abafatabuguzi bayo kwigurira telefone zigezweho zo mu bwoko bwa BlackBerry (smart phones).

Ubu bufatanye buzafasha abakiriya ba MTN Rwanda bafite amakonti muri KCB kubona aya matelefone bakazajya bayishyura mu byiciro kandi bagahabwa igihe cy’igerageza (garantie) kingana n’umwaka.

Ukeneye BlackBerry agana ibiro bya MTN bimwegereye agahitamo BlackBerry imunogeye, akandikira KCB asaba inguzanyo, hanyuma akinjira mu mubare w’abakoresha izi telefone zigezweho.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Khaled Mikkawi, avuga ko ubu bufatanye ari umwe mu mirongo MTN Rwanda yihaye wo guteza imbere u Rwanda hibandwa kukuzamura ubukungu bahanga udushya mu itumanaho n’ikoranabuhanga; nk’uko itangazo rya MTN Rwanda ribigaragaza.

Mikkawi yagize ati “dutewe ishema no kugirana ubufatanye bufite intego na banki ya KCB Rwanda, turibwira ko ibyiza bya telefone za BlackBerry no kuba tugiye gukorana na KCB kubigeza kubakiriya bayo ari bumwe mu buryo bwihariye kandi buzagera ku ntego y’imikoranire hagati y’ibi bigo byombi”.

Umuyobozi wa KCB mu Rwanda, Maurice K. Toroitich, yatangaje ko mu gihe urwego rw’amabanki mu Rwanda ruri mu nzira y’irushanwa (a competitive crossroad) kugirana amasezerano y’ubufatanye n’ikigo nka MTN bizabafasha muri iryo piganwa.

Toroitich avuga ko abakoresha serivisi z’amabanki bazarushaho kwiyongera igihe ibikorwa banki zitanga bihujwe na serivizi z’ibigo by’itumanaho.

Yagize ati “Ibi bigo bisigaye bitanga serivisi zirimo nka mobile money ubusanzwe zakorerwaga mu mabanki, mu rwego rwo kurushaho kugira ipiganwa rifite intego twahisemo kugirana ubu bufatanye”.

MTN niyo sosiyete yonyine icuruza telefone za BlackBerry n’ibyerekeranye nazo mu Rwanda.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

brackberry ntawe uyikeneye harizindi nka Samsung galaxy zidasaba 20000frw ya buri kwezi.

Rudasingwa yanditse ku itariki ya: 22-05-2012  →  Musubize

EEH Dit, MTN niba izo phone zarayhezeho nizisubize uruganda rwazikoze kuko bimaze kugaragara kw’isoko mpuzamahanga ko ruriya ruganda rwatakaje 13% by’abakiliya none se urumva atari uguhomera iyonkeje? Hera kuri Mzee n’abandi bayobozi bakuru barazibatsindagiye biranga zanga gushira, none bigeze no muri za Bank? Please your credibility is down!

Rwangombwa yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

ariko MTN iracyashaka kurya amafaranga amanyarwanda di! Barakaberi yishyuza 20.000Frws ku kwezi ariko da na KCB ntihemba make! MTN iri kudukorera nabi muri iki gihe ngaho interineti iri hasi! Niyisubireho!

cash! yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka