MTN Rwanda irateganya kwinjiza miliyari 96 muri uyu mwaka

MTN Rwanda, sosiyete ikora ibijyanye n’itumanaho rikoresha telefone na Internet, iratangaza ko uyu mwaka iteganya kuzinjiza umutungo ungana na miliyoni 132 z’amadolari y’Amerika angana na miliyari 96 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, tariki 21/02/2012, umuyobozi wa MTN Rwanda, Khaled Mikkawi, yavuze ko uyu mwaka MTN Rwanda iteganya kongera miliyari 16 kuri miliyari 80 iyi sosiyete yinjije umwaka ushize. Umuyobozi wa MTN Rwanda ntiyatangaje uko inyungu izaba ingana.

MTN Rwanda ikomeje kugenda itera imbere kuko mu mwaka wa 2010 yari yinjije miliyari 73.6. Birashoboka ko mu myaka iri imbere iyi sosiyete izinjiza amafaranga menshi kurushaho kuko Leta y’u Rwanda iteganya kugurisha imigabane yayo ingana na 10%.

MTN Rwanda ni yo sosiyete y’itumanaho rukoresha telephone zigendanwa ya mbere mu Rwanda kuko ifite abafatabuguzi miliyoni 2.9. Murandasi (network) yayo igera kuri 98% by’ubuso bw’u Rwanda; nk’uko imibare itangwa na MTN Rwanda ibigaragaza.

Nubwo MTN Rwanda ihagaze neza ku isoko ry’itumanaho mu Rwanda, ishobora kuzatazoroherwa no gupiganwa n’andi masosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda. Abafatabuguzi ba MTN Rwanda bakunze kuyinenga ko hari igihe itanga serivise mbi kandi ntibamenyeshwe impamvu.

Iyi ni nayo mpamvu MTN Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo gusobanura impamvu yateye ikibazo cy’igabanuka rya Internet kimaze iminsi igera kuri itanu kigaragara.

Muri icyo kiganiro, umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Khaled Mikkawi, yasobanuye ko ikibazo cyatewe n’urusinga runyura munsi y’inyanja y’Abahinde rwacikiye hagati y’icyambu cya Djibout na Sudani.

Uyu muyoboro uzwi ku izina rya EASSy (Eastern Africa Submarine Cable System) utanga 80% bya interinet ya MTN Rwanda.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwasobanuye ko mu gihe sosiyete ishinzwe EASSy ikirimo guteranya uwo muyoboro, MTN Rwanda yabaye yifashishije imiyoboro ya MTN Uganda kugirango habe hari interineti byagateganyo; nk’uko byasobanuwe n’ushinzwe kwamamaza muri MTN Rwanda.

MTN Rwanda yatangiye mu 1998 ikaba ari ishami rya MTN Group yo muri Afurika y’Epfo.

Jean Noel Mugabo na Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abajura gusa!!!Barunguka twe duhomba, tumaze iminsi nta connexion dufite none aho kudusobanurira ngo mugiye kunguka. Icyampa RURA ikabaca amende!!!

yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

ariko muranyumvira koko
ubu se bagafanije ibiciro bakareka kunguka iby ikirenga koko
abajura gusa

simone yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka