MTN na COGEBANQUE boroheje ihererekanya ry’amafaranga kuri telefoni

Abafite amafaranga muri Cogebanque biyongereye ku babitsa mu zindi banki icumi mu Rwanda, bagiye kujya bagendana amafaranga yabo muri telefoni igihe bazaba bari ku murongo wa MTN.

Ababitsa muri Cogebanque bazoroherwa gukoresha amafaranga yabo kuri Mobile Money
Ababitsa muri Cogebanque bazoroherwa gukoresha amafaranga yabo kuri Mobile Money

Ibyo bikubiye mu masezerano MTN na Cogebanque bashyizeho umukono kuri uyu wa 26 Ukwakira 2017 mu Mujyi wa Kigali. Ayo masezerano ngo azatuma abafite amafaranga muri banki babasha kuyabikuza no kuyohereza aho bashaka, bifashishije Mobile Money.

Ubwo buryo bwiswe mu Cyongereza “Push and Pull” butuma umukiliya wa banki ukoresha MTN mobile money aba ashobora gukoresha amafaranga ari kuri konti akayakoresha kuri mobile money ndetse n’ari kuri mobile money akayakoresha muri banki uko abishatse.

Ubwo buryo busanzwe bukoreshwa muri banki icyenda zo mu Rwanda, Norman Munyampundu ushinzwe ubucuruzi muri MTN yavuze ko buje gufasha abakiliya b’ibigo byombi kubasha gukoresha amafaranga yabo uko babyifuza igihe baba bayafite kuri mobile money no muri banki.

Yagize ati “Ibi ni ibikorwa bigamije korohereza abakiliya bacu kugira amafaranga yabo hafi yabo, batagombye kujya gutonda imirongo muri banki no ku batanga ubufasha bwa mobile money bita aba agents.”

Norman Munyampundu Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN
Norman Munyampundu Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN

Muri Cogebanque bo bavuga ko “Push and Pull igamije guha abakiliya uburyo bwo kwishyura no guhaha bwangu kandi bakoresheje telefoni bagendana mu ntoki zabo batagombye kujya gushaka amafaranga muri banki” nk’uko byatangajwe na Mujyambere Louis de Montfort ushinzwe kwiga imishinga y’iterambere rya banki.

Ubwo buryo bwa “Push and Pull” busanzwe bukoreshwa muri Banki ya Kigali BK, Banki y’abaturage BPR Atlas Mara, ikigo cyo kuzigama cya Zigama CSS, I&M bank, Kenya Commercial Bank, Equity Bank, Unguka, Vison Finance na GT Bank.

MTN Rwanda iravuga ko abasanzwe muri ziriya banki bakoreshaga “Push and Pull” mu mezi ashize bajya bishyura bakanahaha ibifite agaciro ka miliyari zisaga ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 2.6bn) nibura buri kwezi.

Umukiliya w’izo banki unakoresha MTN mobile money yemerewe kuba yakohererezanya amafaranga ageze kuri miliyoni ebyiri n’abandi ashaka buri munsi, ariko akaba atarenza miliyoni icumi mu kwezi kumwe nk’uko amabwiriza ya banki Nkuru y’u Rwanda BNR abiteganya.

Mujyambere Louis de Montfort ushinzwe kwiga imishinga y'iterambere rya banki ya COGEBANQUE
Mujyambere Louis de Montfort ushinzwe kwiga imishinga y’iterambere rya banki ya COGEBANQUE

Ubwo buryo bwo guhanahana amafaranga hagati ya telefoni na konti muri banki buje bwiyongera ku busanzwe bwo guhanahana amafaranga kuri za telefoni bwitwa mobile money, uburyo ngo bukoreshwa inshuro zisaga miliyoni 12 buri kwezi muri MTN gusa, hagahanahanwa amafaranga asaga miliyari 89.

Mujyambere Louis de Montfort yabwiye Kigali Today ko abakiliya ba Cogebanque bakoresha Tigo nabo ngo bahishiwe kuko mu minsi ya vuba nabo bazabasha kujya bakoresha amafaranga yabo kuri Tigo Cash na konti iri muri banki byose kuri telefoni yabo.

Kugera mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli, MTN Rwanda yari ifite abafatabuguzi 3,576,352, Tigo ifite 3,387,682 naho Airtel 1,628,510.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka