Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasobanuye iby’izamuka ry’ibiciro ku isoko

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, avuga ko ibiciro by’ibiribwa byatangiye kugenda bimanuka bihereye ku bigori, byavuye ku mafaranga 800Frw ku kilo ubu bikaba bigeze kuri 400Frw ku kilo.

Dr Ngirente avuga ko n’ubwo ibiciro bitazasubira uko byahoze bitewe n’impamvu zituruka hanze y’Igihugu nko kubura kw’ibikomoka kuri peteroli, ngo hari icyizere gishingiye ku migendekere myiza y’igihembwe cy’ihinga gishize.

Umwe mu bakurikiranye Inama y’Umushyikirano kuri uyu wa Kabiri, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati "Mudufashe, inzego zibishinzwe zitubwire ingamba zo guhangana n’ibiciro ku isoko bizamuka, ibyo kurya birahenze pe, dukeneye kumenya niba Leta hari icyo iri kubikoraho".

Mu kumusubiza, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko arimo guhumuriza Abaturarwanda, akavuga ko Leta itigeze ibatererana muri iki kibazo.

Dr. Ngirente yibukije ibyakozwe na Leta mu rwego rwo gukumira ko ibiciro byazamuka ku rugero rukabije kurusha urwo biriho kugeza none, birimo ’nkunganire’ yatanzwe ku bikorwa bitandukanye.

Avuga ko iyo nkunganire itabaho cyane mu ifumbire no mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peterori (mazutu na lisansi), ibiciro ngo byari kuba byarikubye inshuro ebyiri cyangwa eshatu ugereranyije n’uko biteye kugeza ubu.

Dr. Ngirente avuga ko umusaruro w’ubuhinzi wabonetse mu gihembwe cy’ihinga A (Nzeri-Ukuboza 2022) urimo gutanga icyizere, ndetse ko ibiciro by’ibiribwa byatangiye kumanuka bihereye ku bigori.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente

Yagize ati "Icyizere nabaha ni uko iyo tureba umusaruro wavuye mu gihembwe cy’ihinga A, ubu turimo gusarura, dufite icyizere ko umusaruro w’ibigori wikubye kabiri, uw’ibirayi na wo wikubye hafi kabiri, uw’ibishyimbo wagabanyutseho gato kubera amapfa yari yashatse kuba".

Ati "Ibyo bisobanuye ko muri iyi minsi turimo, twatangiye kubona igiciro cy’ibigori kimanuka kuva ku mafaranga 800Frw kugera kuri 400Frw, ni ukuvuga ngo n’ibindi biragenda biza kumanuka, ni cyo cyizere dufite".

Yavuze ko izamuka ry’ibiciro riterwa n’ibibazo biri ku rwego mpuzamahanga ari cyo gihangayikishije Leta bitewe n’uko idashoboye kubigenzura cyangwa kubikumira.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ndetse no kuba u Bushinwa bwarabaye muri Guma mu rugo igihe kinini kubera Covid-19, ngo byatumye Igihugu kibura ibiribwa n’ibindi bicuruzwa muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka