Minisitiri Soraya yijeje abacuruzi bambuwe n’Abanyekongo kwishyurwa

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yizeza abacuruzi bambukiranya imipaka bajyana ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma bambuwe n’Abanyekongo kubakorera ubuvugizi bakazishyurwa.

Minisitiri Soraya aganira n'abacuruzi ku bibazo bafite
Minisitiri Soraya aganira n’abacuruzi ku bibazo bafite

Iby’ubwo bwambuzi Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yabigejejweho n’abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bavuga ko bahura n’ibibazo byo kwamburwa n’abacuruzi bo mu mujyi wa Goma.

Ni ikibazo kije nyuma y’uko imipaka ihuza imijyi ya Goma na Gisenyi ifunzwe kubera icyorezo cya COVID-19 ubucuruzi bwambukiranya umupaka bugasubira inyuma.

Mu gushaka igisubizo cy’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubuyobozi bwahisemo gusaba abacuruzi kwihuriza mu matsinda bakajya bohereza ibicuruzwa mu mujyi wa Goma bakishyurirwa hamwe.

Ibi byatumye hari abacuruzi bo mu mujyi wa Goma bambura abacuruzi b’Abanyarwanda bigira ingaruka ku bucuruzi bwabo.

Umukozi ushinzwe gufasha abacuruzi bambukiranya umupaka avuga ko kutishyurwa ku bacuruzi bo mu Rwanda byabagizeho ingaruka.

Yagize ati "Abacuruzi bishyize hamwe, ariko uko bajyana ibicuruzwa mu mujyi wa Goma hari imbogamizi bahura na zo zirimo kutishyurwa uko bajyanye ibicuruzwa bigatuma habamo no kwamburwa, ubu turabarura hagati y’ibihumbi 10 na 15 by’Amadolari ya Amerika ku matsinda yambuwe."

Kuba hari Abanyarwanda bamburwa amafaranga y’ibicuruzwa bohereje mu mujyi wa Goma bituma benshi mu bacuruzi n’amatsinda agira amakenga mu kohereza ibicuruzwa bitwaza ko batizeye ababitwara.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda avuga ko ikibazo cy’abacuruzi bo mu Rwanda bohereza ibicuruzwa mu mujyi wa Goma bakamburwa agiye kubakorera ubuvugizi.

Agira ati "Ababikurikirana bazaduhe urutonde rw’abambuwe n’ayo bambuwe tubikurikirane bishyurwe, gukorera mu matsinda bakohereza ibicuruzwa hamwe ni byo byiza, abantu ntibagomba kubitinya mu gihe bikozwe mu mucyo, natwe mu kwezi kwa Gicurasi hari Abanyekongo bari bafitiwe amafaranga n’Abanyarwanda kandi twabafashije kuyahabwa."

Bamwe mu bacuruzi baganiriye na Kigali Today bavuga ko kudaherekeza ibicuruzwa bituma badashira amakenga ibiciro bahabwa kuko bishobora kugabanywa.

Nubwo bashishikarizwa gushyira hamwe ibicuruzwa bikoherezwa mu Mujyi wa Goma, hari abavuga ko bakatwa ibiro n’amafaranga hitwaje ko ibicuruzwa byabo atari byiza, igiciro cyaguye, abandi bakavuga ko hari igihe igiciro gihinduka ku isoko ntibabibwirwe.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020, hagiyeho amabwiriza asaba Abanyarwanda kwishyira hamwe kugira ngo bashobore kwambutsa ibicuruzwa. Icyakora bamwe mu bari basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bo bategereje ko imipaka ifungurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biroroshye niba abanyeCongo babambura ni bareke kubijyanayo nibabikenera babisange iwacu bahave bishyuye sukubinginga dukeyeneye amafaranga nabo bakeneye.ibicuruzwa*

lg yanditse ku itariki ya: 17-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka