Minisitiri Gatete arashima uruhare rw’abikorera mu iterambere
Ubwo yasozaga ku mugaragaro imurikagurisha ryaberaga mu karere ka Nyagatare, Ministiri w’imari n’igenamigabi, Amb.Claver Gatete, yashimye urugaga rw’abikorera mu Rwanda uruhare rumaze kugaragaza mu kunganira Leta muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu.
Minisitiri Gatete unashinzwe byumwihariko kugenzura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Nyagatare, yavuze ko kugeza ubu ibimaze gukorwa mu iterambere muri aka karere bishimishije.
Yakomeje anasaba abikorera ku rwego rw’igihugu, gukomeza umugambi mwiza bafite wo kunganira Leta mu bikorwa bigamije iterambere, baharanira kuzamura ubukungu mu duce bakoreramo.
Ati “Leta ni umufatanyabikorwa mu iterambere. Ibagezaho ibikorwa rememezo nk’imihanda, amavuriro n’ibindi namwe mukayunganira mu kuzamura ubukungu muri rusange.”

Minisitiri Gatete yashimye abikorera bateguye iri murikagurisha rya gatanu mu ntara y’iburasirazuba, avuga ko ashingiye ku byo yiboneye, ritari rikwiye kwitwa ‘Mini Expo’ ahubwo rigashyirwa ku rwego rw’igihugu bitewe n’ubwitabire buturutse imihanda yose bwariranze.
Abashoramari mpuzamahanga barashimwe
Minisitiri Gatete kandi yanafashe umwanya wo gushimira abashoramari mpuzamahanga bitabiriye iri murikagurisha nk’abaturutse mu gihugu cya Pakistani, abahamagarira kurushaho gushora imari yabo mu Rwanda.
Acuruzi n’ibigo bigera ku 139 nibo bitabiriye iri murikagurisha ryamaze iminsi cumi rigasozwa tariki 25/11/2013.

Mu muhango wo gusoza iri murikagurisha, abazuruzi n’ibigo bitandukanye bahawe ibikombe by’ishimwe kuburyo bagaragaje ubuhanga mu kumurika ibikorwa byabo ndetse no gutanga service nziza kandi zinoze.
Bimwe mu bigo by’ubucuruzi byahembwe harimo amabanki, ibigo by’itumanaho ndetse n’amahoteri.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|