MINICOM yatangaje igiciro fatizo cy’ibigori
Hashingiwe ku myanzuro y’Inama yo ku itariki ya 18 Mutarama 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi, yatangaje igiciro fatizo cy’ibigori aho ikilo cy’ibihunguye kizajya kigurwa 400Frw naho ibidahunguye bikagurwa 311Frw.
Uyu mwanzuro w’igiciro cy’ibigori wafatiwe mu nama yahuje MINICOM, MINAGRI, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), abahagarariye abahinzi b’ibigori, inganda zibitunganya n’abahagarariye ibigo binini bigura ibigori mu Rwanda.
Abahinzi bibukijwe ko umusaruro wose w’ibigori ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe, mu rwego rwo kunoza imicururize yawo, abaguzi bose basabwe kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Abaguzi basabwe kubanza gusinyana amasezerano n’amakoperative, kandi bakajya bishyura mbere yo gutwara umusaruro wabo.
Amafaranga yakatwaga ku bagurisha ibigori bidahunguye yakuwe mu giciro cyavuzwe haruguru, abaguzi bakaba batacyemerewe kongera gukata abahinzi mu gihe baguze ibigori bidahunguye.
MINICOM yasabye inzego z’ibanze kuba hafi y’abahinzi, bakabafasha kubahiriza igiciro cyashyizweho.
MINAGRI ivuga ko kuba Leta yarongereye ubuso buhingwa mu nzuri, bukava kuri 30% bukagera kuri 70%, hakaniyongeraho umwanzuro wafashwe wo guhinga ubutaka bwose ntihagire na bumwe burara, byatumye umusaruro uzikuba kabiri.
Byitezwe ko mu Rwanda hose hazaboneka umusaruro w’ibigori uri hagati ya toni ibihumbi 650 na 800, muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A.
Abahinzi b’ibigori bakiriye neza iki cyemezo, kuko ubundi bahendwaga n’abaguzi ugasanga umusaruro ubapfiriye ubusa.
Mukamabano Ancille wo mu Karere ka Nyanza, avuga ko ubundi iyo ibigori byeraga wasangaga umusaruro wabyo ushira bawotsa, kuko abantu benshi babigurira mu murima bakajya kubiteka no kubyotsa bakabyungukamo.
Ati “Ubu ikigori kibisi twakigurishaga hagati ya 70Frw na 100Frw gusa, ubu rero byibura ubwo hashyizweho ibiciro by’ibigori byumye tugiye kureba uko tubibungabunga, ikindi cyiza ni uko ubu Koperative zibihinga na zo zizatanga umusaruro ku giciro kizwi, hatabayeho kumvikana hagati y’umuguzi n’ugurisha.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye iyo myanzuro arko hano mukarere ka ngoma , umurenge wa jarama kurubu ikiro cyibigori bihunguye kiri kugurwa 200frw ubwo rero nukubakangurira kudakomeza guhenda abaturage kd guhinga bivuna murakoze