MINICOM yatangaje ibihano by’amakosa agaragara mu bucuruzi bw’ibirayi

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ( MINICOM) yatangaje ibihano by’amakosa agaragara mu bucuruzi bw’ibirayi bwo mu mujyi wa Kigali no mu zindi ntara.

Amakosa agaragara mu bucuruzi bw'ibirayi yahagurukiwe
Amakosa agaragara mu bucuruzi bw’ibirayi yahagurukiwe

Kuri uyu wa 1 Mutarama 2018 itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka ryagaragaje ibihano by’amakosa akorwa mu bucuruzi bw’ibirayi n’ibihano byayo.

Iryo tangazo ryagenewe abayobozi bo mu nzego z’ibanze rigaragaza ko gushyiraho ibyo bihano biri mu rwego rwo gukomeza kunoza imicuririze y’ibirayi no kwirinda guhanisha ikosa rimwe ibihano bitandukanye ari nabyo byatezaga akajagari mu itangwa ry’ibihano.

MINICOM ibinyujije muri iyo nyandiko yashyize ahagaragaza buri kosa n’ibihano ryateganyirijwe kugira ngo aribyo bikurikizwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ibyo bihano bivuga ko mu mujyi wa Kigali Ikosa ryo kutubahiriza ibiciro byumvikanyweho mu isoko bihanishwa ibihumbi 30 frw naho kutagira icyangombwa gitangwa n’ikusanyirizo bigahanishwa ibihumbi 300 Frw.

Muri Kigali, ikosa ryo kutagira icyangombwa cya site yaranguriweho ariyo Nzove na Mulindi uwafashwe azajya ahanishwa amande y’ibihumbi 100 frw.

Iryo tangazo rikomeza risobanura ko mu Ntara abatubahirije ibiciro byumvikanyweho ku muhinzi no ku ikusanyirizo hazajya hafatwa amafatanga y’ikinyuranyo kiri hagati y’igiciro nyacyo n’icyo yaranguriyeho ukube toni imodoka yikoreye nyuma hongerweho amande y’ibihumbi 200 Frw.

Agapfa kaburiwe ni Impongo
Agapfa kaburiwe ni Impongo

Mu gihe kutagira icyangombwa gitangwa n’ikusanyirizo byo bizajya bihanishwa amafaranga ibihumbi 300 Frw.

Ku bijyanye n’abayobozi b’amakoperative bashobora kwihisha inyuma y’ibyo byemezo bagakoresha iby’impimbano bazajya bahagarikwa ndetse banakurikiranwe n’ubutabera hakurikijwe amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Minisitiri Munyeshyaka muri iryo tangazo avuga ko abaciwe amande bazajya bishyura mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kuri konti itari iy’imisoro.

Ibi bihano ku makosa agaragara mu bucuruzi bw’akajagari bw’ibirayi bije bikurikira ibiciro byashyizwe ahagaragara na MINICOM mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 bizubahirizwa muri muri iki gihembwe cyose cy’ihinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka