MINICOM yasubitse gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasohoye itangazo rivuga ko isubitse gutanga uruhushya, rwemerera abashaka kujya mu bikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.

Gutanga uruhushya ku bikorwa by'imikino y'amahirwe byasubitswe
Gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe byasubitswe

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, washyize umukono kuri aya mabwiriza, avuga ko aya makuru agenewe abantu bose, ko gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe bihagaritswe by’agateganyo guhera tariki ya 11 Ukwakira 2022 kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya.

Iryo tangazo rivuga ko iki cyemezo kireba sosiyete zose zari zitegereje kubona uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe, zasabye MINICOM, abateganya gusaba uru ruhushya hamwe n’abantu bose muri rusange.

Mu Rwanda imikino y’amahirwe iri mu bwoko butanu burimo imikino ikorerwa ku mashini, iyo gutega, tombola, Casino, n’imikino yo kuri Internet.

Kuva imikino y’amahirwe yatangira mu Rwanda mu 2012, Leta imaze guha uburenganzira bwo gukora ibigo 25 harimo Tombola imwe ya Minisiteri ya Siporo, n’ibindi bigo 24 by’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ubuyobozi bwa Mincom ndabashimiye cyane kugitekerezo kiza mwagize kuko gukorera mukavuyo ntago umusaruro wo kubaka igihugu cyacu. Harimo barusahurira munduru benshi pee muburyo bugaragara. Imikino y’amahirwe kuruhande rwange ntacyo itwaye gusa harimo akavuyo mumikorere yabyo. Amategeko n’amabwiriza bikurikizwe. Ibyangombwa bitangwe ababishobora bakore abatabishoboye babireke kuko. Ningombwa kndi birakwiriye yuko urukungu rukurwa mumasaka. Murakoze cyane.

Metusella yanditse ku itariki ya: 15-10-2022  →  Musubize

Urabona ibiryabarezi arikibazo kuruta gorilla game’s niyombi cyane kko kuri mmo ntacyicyivaho gorllagames bayivane kurigatushe kko nabataruzuza imyaka yubukure barayikina niyombi kura ibiryabarezi, it araza ibiryabarezi ntacyo byaribitwaya abantu Nayo nihabwe ibyicaro nkandi mabet yose bayivane kuri gatushe

Janv yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

Kurinjye mubyukuri numvaga iyomikino ntakitwaye,kk ikinwa numuntu wizanye ntagahato karimo, ahubwo harebwa ukuntu yahabwa amvategeko namabwiriza ngenderwaho agakurikizwa aho adakurikijwe hakaba arihohitabwaho mukubibazwa abandi babikeneye bagakomeza kwikinira

alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2022  →  Musubize

Rwose iyo mikino yarimaze gusenya Ingo nyinshi zo mu cyari urubyiruko rwo yarubereye ikiyobyabwenge kuruta imojyi Naza cocaine

Bibaye byiza byavanwaho burundu cyangwa bigahabwa condition wenda bakavuga bati umuntu udafite kuva kuri 2M ntiyemerewe gukina iyo mikino

Cyangwa ati kugirango ukine ugomba gusinyisha Kumuntu runaka muri family yawe no kumuyobozi w’akagali kawe nawe akagira ibyo ashingiraho ngo agusinyire cyane nkibyitwa ibiryabarezi byo bazabisubize abashinwa bene byo

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 12-10-2022  →  Musubize

BADUSOBA NURIRA NEZA ABASANZWE BAFITE IBYANGOBWA BYO GUKINISHA IMIKINO YAMAHIRWE BAZAKOMEZA ?

ALIAS yanditse ku itariki ya: 14-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka