MINICOM yasobanuye impamvu y’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iravuga ko kuba igiciro cy’ibirayi gikomeje kuzamuka bidakwiye guca igikuba kuko ngo bisanzwe ko mu gihembwe cy’ihinga C umusaruro uba muke ku isoko ibirayi bikazamuka kugera ku mafaranga 500 ku kilo.

Ni ibyatangajwe na Cassien Karangwa ushinzwe Ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyahise ku itariki 14 Nzeri 2020.

Ni nyuma y’uko abaturage hirya no hino mu gihugu bakomeje kugaragaza impungenge zijyanye n’izamuka rikabije ry’ibirayi, aho mu duce duhinga icyo gihingwa ikilo kiri kuri 450 mu gihe mu tundi duce tw’igihugu tudahinga ibirayi, ikilo cy’ibirayi kiri ku mafaranga 500.

Cassien Karangwa yagarutse ku mpamvu z’izamuka ry’ibirayi ku masoko aho yemeza ko bijyanye n’igihe u Rwanda rurimo kuko atari ku mwero w’ibirayi.

Agira ati “Nk’uko mubivuze ni byo, ku isoko umusaruro ukomoka ku gihingwa cy’ibirayi nk’uko abaturage bakomeje kubivuga, ntabwo byifashe neza bitewe n’igihe turimo. Ntabwo ari igihe cy’umwero w’ibirayi.”

Arongera ati “Turi mu gihembwe cy’ihinga cya A 2021, nibwo abantu batangiye guhinga murabizi ubu barategura imirima abandi baratera”.

Uwo mukozi muri MINICOM avuga ko ubusanzwe igihembwe cy’ihinga C hadahingwa ibirayi, ari na ryo pfundo ry’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi muri iki gihe hari gutegurwa igihembwe cy’ihinga A gitanga umusaruro mwinshi.

Ati “Ubundi tumenyereye ko umusaruro w’ibirayi uboneka mu gihembwe cy’ihinga A uba ari mwinshi cyane, ukongera kuboneka mu gihe cy’ihinga B ariko icyi gihe turimo cy’isarura ry’igihembwe cy’ihinga C ntabwo hahingwa ibirayi ubusanzwe, hahingwa imboga n’ibindi, umusaruro uboneka ku isoko ni muke ari na ryo pfundo rya byose ku izamuka ry’igiciro”.

Abajijwe n’umunyamakuru uburyo ibiciro byazamutse mu buryo butari busanzwe mu myaka yashize aho ikilo cy’ibirayi cyageze ku mafaranga 500, Karangwa yavuze ko iryo zamuka ry’ibiciro ridatunguranye kuko byagiye biba no mu myaka yashize.

Yagize ati “Byigeze kubaho ko ikilo cy’ibirayi kigura 500, ndumva hashize hafi imyaka nk’ibiri muri za 2016 na 2017 byigeze kubaho muri aya mezi aho icyo gihe twabikurikiranye ku masoko kugira ngo ntibizamuke cyane, ariko byigeze kubaho aho dusanze bikabije ababigizemo uruhare bakabihanirwa”.

Karangwa arashimangira ko no kuba igiciro cy’ibirayi gikomeje kuzamuka ari ikibazo cy’imvura yaguye ari nyinshi muri iki gihembwe cy’ihinga C yangiza imyaka. Yizeza Abanyarwanda ko umurongo ngenderwaho w’ubucuruzi bw’ibirayi washyizweho kandi biri gukurikiranwa neza ku buryo yaba umuhinzi cyangwa umuguzi ntawe uhenda undi.

Ubu no mu duce dufatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi, abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko ikirayi kirya umugabo kigasiba undi, aho ibizwi ku izina rya Kinigi biri ku mafaranga 450 ku kilo, mu gihe izindi mbuto zisanzwe ziri kuri 400.

Nyirandegeya Béâtrice Umucuruzi w’ibirayi mu mujyi wa Musanze agira ati “Ndi umucuruzi w’ibirayi, mbimazemo igihe kinini ariko ni ubwa mbere ngurishije ibirayi kuri 450. Ibirayi byarabuze natwe tubicuruza ntidupfa kubibona, izuba ryavuye ari ryinshi ibirayi birapfa n’ababihinze ntacyo basaruye murabona ko n’ibyo ducuruza nta kinini wabonamo”.

Uwo mucuruzi avuga ko bari mu bihombo kubera ko batakibibona uko bikwiye, n’abaguzi baje bagakangwa n’ibiciro bamwe bagasubirayo badahashye abandi bakagura bike ku byo bari basanzwe bagura.

Ati “N’umukiriya twari dufite waguraga nk’ibiro 10, araza twamubwira igiciro akikanga akagura ikiro kimwe”.

Mugenzi we ucururiza mu isoko ry’ibiribwa rizwi ku izina rya Kariyeri ati “Nanjye mfite imyaka 55 navukiye muri uyu mujyi, ariko kuva mbayeho nibwo numvise ibirayi bigura 450, byazamukaga ariko ntibirenze 350”.

Habimana Stephano ni umwe mu baje guhaha ibirayi watahiye aho kubera izamuka ry’igiciro ati “Nabanje kujya mu isoko rikuru rya Kariyeri, mbajije ibirayi bambwira 450 ku kilo, ubwo mpise nzamuka hano ku isantere yo Ku Ngagi nzi ko bihendutse, none na ho nsanze ari uko. Ubwo ndatashye abana nibibagirwe ibirayi bamenyere ibitoki nta kundi, sinagura ibirayi kuri iki giciro”.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB), na cyo cyunga mu bivugwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) aho bemeza ko kuba igiciro kizamuka muri ibi bihe ari ibisanzwe, bitewe n’imihindagurikire y’ikirere nk’uko Umushakashatsi ku mbuto y’ibirayi muri RAB, Rukundo Placide abisobanura.

Ati “Muri rusange iki ni igihe cyo guhinga, niba ari igihe cy’ihinga ntabwo abantu bari gusarura ibicuruzwa cyangwa ibintu biva ku buhinzi, hari igihe bizamuka bikamanuka.

Ibirayi byabuze ariko mu minsi yashize wabonaga imodoka zimanuka zigemuye ibirayi, ariko ubu ntizikiboneka ahubwo urabona imodoka zizamuka zigemuye ibitoki. Ibirayi ni igihingwa cyangizwa n’imvura si nk’ibitoki kuko byo ku mvura birera, ni yo mpamvu uri kujya ku isoko ukabona igitoki ku mafaranga hagati ya 100 na 150”.

Mu mwaka wa 2018 mu Ntara y’Amajyaruguru ibirayi byari byeze cyane kugeza ubwo abahinzi babuze amasoko ku buryo ikilo cyari ku mafaranga 100 na 150. Muri iyi myaka ibiri ishize igiciro cy’ibirayi cyarazamutse, aho cyikubye inshuro zisaga ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka