Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020.
Yasobanuye ko impamvu yo kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa iterwa n’uko nta musaruro uboneka mu gihe cy’impeshyi, ariko ko mu mpera z’umwaka hari ibiribwa bizaba byeze.
Minisitiri Soraya yagize ati “Icyizere cy’igabanuka ry’ibiciro kiri ku biribwa bizaba byeze mu mpera z’umwaka kuva mu kwezi k’Ugushyingo kugera muri Mutarama mu mwaka utaha”.
Umuyobozi muri MINICOM ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, yatanze urugero rw’ibirayi ko bitangiye kuboneka kandi igiciro cyabyo kizakomeza kugabanuka.
Yagize ati “Hari ibirayi ubu bitangiye kwera ku buryo igiciro cyatangiye kugabanuka, hari aho ibya Kinigi byari byageze ku mafaranga 400 ku barangura, ariko ubu igiciro hamwe na hamwe kigeze kuri 330Frw, bizaba byabaye byinshi mu kwezi k’Ukuboza”.
Karangwa yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka ari na bwo MINICOM izashyiraho igiciro fatizo ku biribwa bimwe na bimwe bikenerwa cyane, birimo ibirayi, umuceri, ibigori n’imyumbati.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda we yakomeje asobanura ko ingamba zo kwirinda Covid-19 ku isi zateje ingaruka z’uko ibyinshi mu bicuruzwa bitumizwa hanze bizakomeza guhenda.
Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko aho bishoboka ko ibiciro byajya hasi ari ibijyanye na sima, kuko habonetse uruganda rushya (Prime Cement) rwunganira urwa CIMERWA, kandi ko kubaka amashuri byasabaga sima nyinshi bizaba byarangiye mu kwezi gutaha.
MINICOM yijeje abahinzi b’umuceri bavuga ko bafite ububiko bwuzuye bwabuze abaguzi, ko bazabona isoko ryawo mu kwezi gutaha ubwo amashuri azaba afunguwe.
Ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), MINICOM ivuga ko igiye gufasha abahinzi kubona umuceri ukundwa n’Abaturwanda ku buryo ngo batazongera gukenera uva hanze.
Iyi Minisiteri yakomeje isobanura ko gahunda ifite ari iyo gufasha ibikorerwa mu Rwanda kubona isoko imbere mu gihugu no hanze, aho ivuga ko irimo gufasha ibigo birenga 150 kohereza umusaruro hanze hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|