Bimwe mu bibazo byatezwaga n’ubuto bw’iri soko birimo ubucuruzi bw’akajagali ku mihanda,umubyigano mu isoko ryari rihari, ndetse no kubura aho abacuruzi bashya bakorera.

Abacururiza muri iri soko bakomeje kenshi gutakambira Akarere ngo kihutishe imirimo yo kwagura iri soko kuko bari babangamiwe n’ubucuruzi bw’akajagari ku mihanda bwababuzaga abakiriya.
Nyuma yo gufungura izi nyubako zigizwe n’ahabikwa imyaka ndetse n’ibyumba by’ubucuruzi, abakorera mu isoko bavuze ko bigiye gutuma bacuruza neza kuko bizeye ko abacuruzaga udutaro bagiye gucika.

Uwitwa Denyse Umuraza, ucuruza ibiribwa muri iri soko yagize ati”Turashima cyane ko isoko rishya ritashywe dusaba ko noneho bariya bacururiza ku dutaro mu mihanda batubuzaga abakiriya, bacika kuko imyanya hano mu isoko irahari nta rundi rwitwazo.”
Ubusanzwe abacururizaga mu mihanda ku dutaro bagaragazaga imbogamizi z’uko bari barabuze ibibanza mu isoko bigatuma ubuyobozi busa n’ubwari bwarabaretse ariko bukavuga ko butegereje ko inyubako z’isoko zirangira bakajyamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, afungura ku mugaragaro izo nyubako, yasabye abacuruzi gukorana umuhate kandi bagakora ubucuruzi bw’umwuga bakora buri munsi mu isoko aho gukora kabiri mu cyumweru.
Isoko ryatashywe ku mugaragaro ryari rimaze imyaka itatu ryubakwa ,rikaba ryabayemo ibibazo rwiyemezamirimo aza guta akazi hajyamo undi,maze abakoreye rwiyemezamirimo wataye isoko ntibishyurwa.

Umuyobozi w’Akarere kuri iki kibazo yagiriye inama aba bambuwe na rwiyemezamirimo wataye imirimo yo kubaka iri soko,ko bareba Akarere bakagaragaza amasezerano bari bafitnaye n’uyu rwiyemezamirimo maze babe bakwishyurwa.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|