Menya umwihariko uzaranga Imurigagurisha Mpuzamahanga ry’uyu mwaka

Urugaga Nyarwanda rw’abikorera(PSF) rwatangaje ko imurikagurisha mpuzamahanga rya 21 riteganijwe gutangira muri Nyakanga uyu mwaka rizamara ibyumweru bitatu.

Expo 2018 izamara ibyumweru bitatu
Expo 2018 izamara ibyumweru bitatu

Urugaga PSF rusaba abifuza kumurika ibintu byabo gutanguranwa kuza gufata ibibanza bitarashira, kuko ngo hasigaye ibitarenga 10% muri 500 byateganijwe.

PSF ivuga ko abacuruzi, abahabwa imirimo ndetse n’abaza kugura no kwirebera ibimurikwa, bari bamaze igihe bijujutira guhabwa iminsi mike muri iri murikagurisha ryitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku isi.

Umukozi wa PSF ushinzwe itumanaho, Eric Kabera agira ati:”Ikidasanzwe cy’iri murikagurisha kandi kizaba ari inkuru nziza ku baryitabira, ni uko rizamara ibyumweru bitatu aho kuba bibiri”.

“Abantu bari bamenyereye gufata ibibanza expo yamaze gutangira ariko ubu,ibibanza bisigaye ni bike, abataraza kureba aho bazakorera bakwihutira kubikora”.

Abashoramari baturuka mu bihugu birimo Malaysia, Singapore, Pakistan, u Buhindi, Iran, Misiri, Uganda, Kenya, Tanzania, Turukiya ndetse n’Abanyarwanda benshi, ngo bamaze gufata imyanya.

Abandi basabye kuba babikiwe imyanya barimo abaturuka muri Togo, Angola, Senegal, Gambia, Sierra Leone, Malawi, Congo Brazzaville na Dubai.

Urugaga rw’abikorera ruvuga ko rwishimiye kuba imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Gikondo buri mwaka rihesha benshi imirimo ibarirwa hagati ya 2,000 na 3,000.

PSF ivuga ko igihe cy’ibyumweru bitatu kizashira Abanyarwanda bamaze kumenyana no kugirana amasezerano menshi n’abashoramari bazitabira iri murikagurisha.
PSF yongeraho ko aha ari ho abashoramari bahera batangira gutegura gukorera mu Rwanda.

Ibicuruzwa bizaba byiganje muri iri murikagurisha bigizwe ahanini n’ibikoresho by’ubwubatsi, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibijyanye n’ikoranabuhanga, ndetse na serivisi zitandukanye zirimo amabanki, ubutetsi n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka