Menya ubucuruzi bwunguka washoramo amafaranga yawe muri iki gihe

Kuva mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2020 ubwo gahunda ya #GumaMuRugo yari imaze guhagarika urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kubera Covid-19, kugeza ubu hari ubucuruzi bwabaye nk’ubwibagiranye.

Ibiribwa biri mu bikenerwa cyane ku isoko
Ibiribwa biri mu bikenerwa cyane ku isoko

Abacuruza ibijyanye n’amavuta yo kwisiga nk’ibyo bita ‘macquillage’, abanyamahoteli n’utubari, abari barashinze amashuri n’amarerero, ni bamwe mu bataye icyizere bavuga ko ubu bashobora gushakira ahandi icyababeshaho.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Robert Bafakulera, avuga ko ishoramari kugeza ubu ritarimo guhomba ari iryo gushaka no gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi, ibiribwa cyane cyane ibibikika mu gihe kirekire ndetse n’imyambaro.

Ati “Hari ibintu bitarimo kuboneka bigatuma ibiciro bizamuka cyane, birimo ibintu by’ubwubatsi. Nk’ubu sima yarabuze n’ibyuma biraboneka buhoro, ni ikibazo gikomeye cyane”.

Ibikoresho by'ubwubatsi ni bimwe mu bikenewe cyane muri iki gihe
Ibikoresho by’ubwubatsi ni bimwe mu bikenewe cyane muri iki gihe

“Biriya byuma byubaka, bisakara bikanakora ibintu bitandukanye, mu Rwanda nta bihari bihagije, bikunda kubura, n’ubu birakenewe cyane mu kubaka ibyumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu”, Bafakulera.

Ahandi umucuruzi muri iki gihe yashora amafaranga ye ntibimuviremo igihombo ngo ni mu biribwa, cyane cyane ibishobora kubikwa igihe kirekire cyangwa gushyiraho uburyo bwo kubika ibishobora kwangirika.

Uyu muyobozi w’Urugaga rw’Abikorera agira ati “Umusaruro ukomoka ku buhinzi wo iteka uhora ufite abawushaka, umuceri, ibigori n’ifu yabyo...ibi bintu bishobora kubikwa igihe kirekire birakenewe cyane”.

Ushobora gucuruza ibiribwa kuko bihora bikenewe
Ushobora gucuruza ibiribwa kuko bihora bikenewe

Bafakulera ati “Ibijyanye n’imyambaro na byo, imyenda n’inkweto ni bike kubera ko abantu bari batakigenda cyane, hari ibintu byinshi bitaboneka, abashoboye kubizana babicuruza”.

Umuyobozi w’Ikigo gitoza abikorera kugira ubumenyi n’imyitwarire iboneye (BPN), Alice Nkulikiyinka, avuga ko abikorera bashobora kubyaza amahirwe urubuga Nyafurika ruhuriramo ibikoresho byo kurwanya Covid-19 rwashyizweho na Perezida Kagame.

Ibikoresho birwanya Covid-19 na byo birakenewe haba mu Rwanda no mu bihugu bituranyi
Ibikoresho birwanya Covid-19 na byo birakenewe haba mu Rwanda no mu bihugu bituranyi

Nkulikiyinka agira ati “Perezida wacu yatangije gahunda yo kugira ngo ibikoresho byo kurwanya Covid-19 muri Afurika bishyirwe ku rubuga rumwe, ku buryo igihugu cya Afurika cyabikenera cyose gishobora kubigura.

Nka Kongo ishobora kuvuga iti mu Rwanda hari masks (udupfukamunwa), bagahita bazitumiza ku ruganda rwo mu Rwanda, hari ibintu nk’ibyo byinshi dushobora gukora ntiduheranwe n’ibibazo ahubwo tukareba kure”.

Ibiribwa bibikika na byo birakenewe cyane
Ibiribwa bibikika na byo birakenewe cyane

Akomeza agira ati “Hari ibikoresho byinshi by’ibanze dukenera twajyaga dukura mu bihugu byo hanze, ariko tumaze kubona ko ibyinshi dushobora kubyikorera, tugomba kubikora ku buryo bihaza isoko ariko bikanajyanwa ku isoko ryo hanze”.

Ishami rya PSF rihuje abagore b’abashoramari risaba bagenzi babo bahombejwe na gahunda zo kwirinda Covid-19, kwinjira mu rugaga kugira ngo babashe kumenya uko bazahura ubucuruzi bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka