Menya ibanga rya bamwe mu bikorera bita ku mukozi

Mu gihe isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo buri tariki ya mbere Gicurasi, mu Rwanda abakoresha bavuga ko iyo witaye ku bakozi bawe aricyo gituma bakunda akazi, bagatanga umusaruro.

Kigali Today yaganiriye na ba rwiyemezamirimo batandukanye, bafite abakozi bakoresha ariko bakabitaho ku buryo barushaho gukunda akazi bakora.

Abo twaganiriye sibo bonyine bakoresha abakozi neza, cyangwa se ngo babiteho kurusha abandi, kuko hashobora no kuba hari abandi benshi babikora.

Kaminuza ya Kigali iha umukozi ibiteganywa n’itegeko ry’umurimo

Ku ikubitiro twaganiriye na Dr. Sekibibi Ezeckiel, umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Dr.Sekibibi avuga ko muri iki kigo bafite abakozi babarirwa hagati ya 400 na 500.

Umwihariko w’iyi kaminuza mu gufata abakozi neza, ni uko umukozi uhakora ashobora guhabwa amahirwe yo kwiga muri iyi kaminuza akajya yishyuragahoro gahoro, akazarangiza akava ku mwanya yakoragaho akajya kuwisumbuyeho.

Dr. Sekibibi ati ”Turabafite benshi batangiye bakora akazi ko hasi nko kurinda izamu, gukora isuku, ariko nyuma yo kurangiza kwiga ubu bakaba bakora mu myanya yo hejuru nko kwigisha, mu icungamutungo ‘ahandi”.

Dr. Sekibibi kandi avuga ko hari n’abahawe ayo mahirwe batagikora muri iyi kaminuza, ahubwo bamaze kurangiza kwiga bakajya gukora ahandi.

Muri iyi kaminuza kandi abakozi bahakora bafashwa kwiteza imbere, kuko abenshi bamaze kwiyubakira inzu babamo mu mujyi wa Kigali, zigendanye n’ubushobozi bwa buri wese.

DR. Sekibibi avuga ko nta mukozi bakoresha atagira amasezerano y’akazi kandi ko bose bateganyirizwa ndetse bakanishyurirwa ibwishingizi bwo kwivuza muri RSSB.

Hari amakuru akunze kuvugwa ko iyi kaminuza iha akazi ikanafasha kwiga abantu bakomoka mu gace uwayishinze (Barinda Rwigamba) akomokamo.

Dr. Sekibibi anyomoza aya makuru akavuga ko abantu bakora muri iyi kaminuza ari abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bahabonye akazi kubera ubushobozi bwabo.

Ati”Dufite abanya Kenya, Abagande, n’abandi benshi. Ndetse dufite n’abanyarwanda ariko ntawahawe akazi kubera aho akomoka. Nkanjye uwampaye akazi nta n’ubwo ari uwashinze ishuri!”.

Dr. Sekibibi avuga ko kaminuza ijyaho yari ifite intego yo gufasha abanyarwanda bari baracikirije amashuri kubera amateka y’igihugu, abari barabujijwe kwiga, ndetse n’abari bafite ubushobozi buke.

Uyu muyobozi kandi avuga ko uretse n’abakozi babakorera, n’undi wese washaka kwiga kaminuza ariko afite ubushobozi buke, iyo abegereye bamufasha kwiga akajya yishyura hagoro gahoro.

TRAPRO Coffee Washing Stations Ltd bacumbikira abakozi babo

Uwitije (wambaye umupira w'umuhondo) hamwe n'abakozi be
Uwitije (wambaye umupira w’umuhondo) hamwe n’abakozi be

Twasuye kandi rwiyemezamirimo Uwitije Bernard wo mu ntara y’Amajyepfo, ufite kompanyi yita ku mitunganyirize ya kawa, yitwa “TRAPRO Coffee Washing Stations Ltd”.

Iyi kompanyi ifite inganda eshatu zitunganya kawa: Gitega Hills coffee ruherereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, Ibisi mountan coffee ruherereye mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye na Bwenda mountain coffee ruherereye mu murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe.

Uwitije avuga ko kompanyi ye ifite abakozi 13 bakora mu buryo buhoraho, abakozi umunani bakora mu gihe cy’isarura (seasonal period) bagakora bunganira abo bakozi bahoraho, hakaba n’abakozi bakora nyakabyizi mu bihe byo gutunganya kawa, aba bakaba bahindagurika bitewe n’umusaruro wabonetse.

Aba bakozi bakora nyakabyizi, bashobora kubarirwa hagati ya 100 na 250, bitewe n’ingano y’umusaruro wa kawa.

Uwitije avuga ko muri uyu mwaka, kubera umusaruro wagabanutse ubu abakozi bakora nyakabyizi babarirwa mu 110 mu nganda zose uko ari eshatu.

Kompanyi ya Uwitije yatangiye mu mwaka wa 2016.
Uwitije avuga ko mu rwego rwo gufasha abakozi gukora neza akazi kabo, kompanyi TRAPRO ibagenera ibiteganywa n’itegeko ry’umurimo mu Rwanda byose.

Avuga ko ubu abakozi babo bahoraho bose bafite amasezerano y’akazi, barateganyirizwa mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), ndetse ubu ikigo kiri muri gahunda yo gutangira kubatangira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza muri RSSB.

Avuga kandi ko hajya habaho kuzamura abakozi mu ntera no mu mishahara, bigakorwa hagendewe ku burambe umukozi afite mu kazi.

Hari kandi gufasha abakozi kubona inguzanyo ntoya batagombye kujya muri banki, nabyo bikorwa mu rwego rwo gufasha abakozi gukemura bimwe mu bibazo baba bafite.

Bacumbikira abakozi ku buntu

Uwitije yongeraho ko kubera ko inganda zose zubatse mu giturage hafi y’ahari imirima ya kawa, hashyizweho ubuyryo abakozi bakora baba mu nganda imbere.

Ati ”Umukozi aba agomba kuba hafi y’akazi, agakora bitamusaba gusohoka mu ruganda. Kubera iyo mpamvu iyo twubaka uruganda, dutaganya n’amacumbi y’abakozi, kandi tukubaka mu buryo haba harimo nibikoni bikabafasha gutegura amafunguro”.

Yongeraho ko aya macumbi aba yubatse arimo n’ibikoresho by’ibanze, kuburyo ntacyo umukozi asabwa kuzana.

Ati “Ntabwo ari ngombwa ko tubwira umukozi ngo aze yikoreye uburiri (matelas)”.

Abakozi muri iki kigo kandi bahabwa amafaranga yo guhamagara n’ayo gukoresha interineti, akarutana bitewe n’inshingano z’umukozi.

Uwitije kandi avuga ko ikigo kigira uruhare mu guhahira abakozi ibyo kurya, aho kibongereraho amafaranga yo guhaha ibibatunga.

Uwitije asaba abakozi bose mu ri rusange kurushaho kunoza umurimo bakora, kuko ariwo soko y’iterambere.

Ati ”Dukwiye guharanira ko igihe cyose tumara ku murimo gitanga umusaruro urenze n’uwo umukoresha wawe yifuza”.

Asaba kandi abakozi kwirinda kujya bijujutira ko bahembwa amafaranga makeya, ahubwo bagasuzuma niba ibyo batanga bihagije.

Naho ku bakoresha, Uwitije avuga ko buri mukoresha akwiye kugerageza gutera akanyabugabo abakozi, kandi akagerageza kubumva.

Abasaba kandi guharanira ko abakozi batanga umusaruro ku kazi, ariko bakanatekereza uko umukozi bakoresha yatera imbere kandi agahora yishimira akazi arimo.

Jean Claude Shirimpumu yahisemo kubaha umukozi kuko ari we akesha iterambere

Shirimpumu umworozi w'ingurube
Shirimpumu umworozi w’ingurube

Rwiyemezamirimo Jean Claude Shirimpumu, ni umworozi w’ingurube ukorera mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Avuga ko iyo umukozi aje ku kazi aba aje kugakora kugirango ahembwe yiteze imbere, ariko uhagirira inyungu kurushaho akaba umukoresha.

Kubera iyo mpamvu, Shirimpumu avuga ko umukoresha ariwe ukwiye gufata iya mbere akubaha cyane umukozi we, akamenya ubuzima bwe bwa buri munsi, ari nako amufasha mu byatuma akazi yamuhaye agakora neza.

Jean Claude Shirimpumu akoresha abakozi 12 bahoraho, ariko akagira n’aandi bakora nyakabyizi babarirwa muri 60.

Aba bakozi uko ari 12 bahoraho, abenshi batangiye akazi kwa Shirimpumu ari abimenyereza umwuga, bakagenda bazamurwa mu ntera.

Shirimpumu avuga ko uku kumarana nabo igihe kinini, ari imwe mu mpamvu zituma bakunda akazi kabo.

Ati”Nk’ubu umu veterineri mfite, namufashe ari umunyeshuri araza akora imenyerezamwuga, arirangije ndamushima mpita nkomezanya nawe, ubu tumaranye imyaka itanu”.

Shirimpumu avuga ko iyo umaranye igihe kinini n’umukozi umugirira akamaro nawe akakakugirira.

Bamwe mu bakozi ba Shirimpumu mu kazi
Bamwe mu bakozi ba Shirimpumu mu kazi

Ati”Jyewe ibanga nkoresha nta rindi. Mbafasha kwiyubaka, akenshi mbabaza imishinga bafite. Nkakubaza nti ese ko ngukoresha bikumariye iki? Urateganya iki? Namara kumenya umushinga umukozi afite nkabimufashamo, muha inguzanyo ntoya”.

Kugeza ubu Shirimpumu avuga ko hari abakozi be yafashije kugura inka, kubaka inzu, kugura amasambu n’ibindi.

Abakozi ba Shirimpumu bahoraho bose bafite amasezerano y’akazi, abagomba gutangirwa imisoro barayitangirwa, ndetse no mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, abibafashamo.

Abakozi bakurikirana amatungo umunsi ku munsi kandi bacumbikirwa hafi yayo, bakagaburirwa ku kazi, mu rwego rwo kubafasha gukurikirana amatungo.

Ati”None se wasabi umuntu kugaburira amatungo we atariye!”
Shirimpumu kandi avuga ko abakozi bahabwa amafaranga yo kugura amakarita ya telefoni mu rwego rwo kubasha kuvugana nabo, ndetse no kubasha kuvugana hagati yabo.

Shirimpumu asaba abakoresha kwita ku bakozi babo, bagakurikirana imibereho yabo ya buri munsi, bityo akazi bashinzwe bakagakora neza, nawe bikamuha inyungu.

Ati ”Icya mbere umukoresha akwiye kwitwararika ni ukumva kouriya mukozi ntabwo ari umunyamigabane mu mushinga wawe!yaje agirango akore akazi ahembwe, nawe ukaba wifuza ko agukorera neza kugira ngo wunguke.Ibyo rero ni wowe ugomba kubyitwararika kuko ni wowe nyir’umushinga.

Ugomba kumenya neza ubuzima bwe bwa buri munsi, ukamufasha icuatuma akora akazi neza ku bijyanye n’imibereho ye, ariko noneho ugashaka n’ibituma ka kazi wamuhaye, inshingano azigeraho”.

Shirimpumu kansi asaba abakozi kumva ko inshingano bahawe arizo zizatuma bashimwa n’abakoresha babo.

Igitangaje ariko, mu bakozi ba Shirimpumu nta n’umwe wagerageje korora ingurube nk’uko umukoresha wabo abikora.

Shirimpumu avuga ko n’abo yagerageje kubisaba ngo aboroze, bamusabaga ko yabafasha korora inka.

Shirimpumu kandi yanagerageje koroza abaturage batuye hafi y’aho akorera ubworozi bwe, ariko nabo bakaza kubihindura bakorora inka.

Munyaneza Alfred we asanga gusabana n’abakozi ari ingenzi

Munyaneza Alfred uhagarariye uruganda ‘COPROVIBA’ rwenga urwagwa mu bitoki, ruherereye mu murenge wa Mutenderi, akarere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, we avuga ko kuganira n’abakozi mukagirana ubusabane ari kimwe mu bituma abakozi bishimira akazi bakora.

Uru ruganda rufite abakozi 25 bahoraho, ndetse n’abakozi batandatu ba nyakabyizi baza gukora igihe uruganda rwagize akazi kenshi.

Abo bakozi bose bahoraho uko ari 25 bafite amasezerano y’akazi, kandi bagatangirwa n’ibindi byose biteganywa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

Mu gihe uruganda rufite akazi kenshi ko kwenga ibitoki, abakozi bafatira amafunguro ku ruganda saa sita na nimugoroba.

Munyaneza avuga ko iyi mirimo ishobora gukorwa iminsi nibura itatu cyangwa ine muri buri cyumweru.

Abakozi b’uru ruganda kandi igihe bagiye mu ngendo zifite aho zihurira n’akazi, uruganda rubagenera amafaranga y’urugendo, ndetse bakanahabwa amafaranga yo kubatunga (mission).

Abakozi bahagarariye abandi kandi bahabwa uburyo bwo kubafasha guhamagara, bahabwa amakarita yo guhamagara.

Munyaneza avuga ko kimwe mu bituma abakozi babo bakunda akazi kabo ari ubusabane bagirana nabo.

Ati”Kenshi dukunze kuganira nabo, tugasabana, tukungurana ibitekerezo kandi tukabatega amatwi. Usanga ari ibintu abakozi bishimiye”.

Munyaneza we avuga ko umukoresha yakagombye kubaha umukozi kuko ariwe umuhesha agaciro.

Ati ”Iyo umukozi akora nabi, nawe ntabwo umushinga wawe watera imbere. Bishatse kuvuga ko iyo umukozi wamugize inshuti yawe, bigufasha gutera imbere na we agatera imbere, mbese ntuzamuke wenyine”.

Munyaneza avuga ko abakozi bakorana bishimiye akazi kabo, na cyane ko ubu hari abakozi bamaranye imyaka 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo munyarukira no muri wasac mbese mukumva uburyo bafashwe aho umukozi wintashikirwa atahira igipapuro cyishimwe ntanokuzamurwa mu ntera bihaba

Bazirake j.bosco yanditse ku itariki ya: 5-05-2019  →  Musubize

Umuyobozi wa WASAC ltd yarakwiriye gusoma iy’inkuru kuko kuri we umukozi nurwego azamukiraho aca amatunda yamaze kwera.Nta horizontal promotion umukozi azi nta gushimwa mbese ikigo kiyobowe muburyo budasanzwe pe!

Rumonge David yanditse ku itariki ya: 5-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka