Masaka: Icyambu kidakora ku mazi cyari gitegerejwe na benshi kiratangira muri Mutarama

Icyambu kidakora ku Nyanja cya Dubai kiri kubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, cyamaze kuzura ku buryo muri Mutarama 2019 kizatangira gukora.

Igice cya mbere cy'icyambu cya Masaka cyaruzuye, kikazatangira gukora mu ntangiriro z'umwaka utaha
Igice cya mbere cy’icyambu cya Masaka cyaruzuye, kikazatangira gukora mu ntangiriro z’umwaka utaha

Icyo cyambu ni cyo cya mbere sosiyete y’ubwikorezi bwo mu nyanja "Dubai Portland World" izaba yubatse ku isi ndetse kikaba icya mbere cyubatswe mu gice cy’Uburasirazuba bwa Afurika.

Umuyobozi wa Dubai Port World, Sumeet Bhardwaj, yabwiye Kigali Today ko imyiteguro yo kwakira ibicuruzwa bya mbere igeze kure.

Agira ati “Twatangiye gukora ariko gufungura icyambu ku mugaragaro biteganijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha nko muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2019.”

Icyambu cya Masaka cyatwaye arenga miliyari 71Frw, kikazagira uruhare mu kugabanya ibiciro by’ubwikorezi ndetse n’igihe ibicuruzwa byamaraga mu nzira. Ibicuruzwa byinjira mu Rwanda byose byanyuzwaga ku cyambu cya Mombasa muri Kenya n’icya Dar-es-Salam muri Tanzania.

Ubuyobozi bwa Dubai Port World bwasohoye itangazo rivuga ko nubwo u Rwanda rudakora ku nyanja,icyo cyambu kizarufasha kuba igihangange mu bucuruzi bwo muri Afurika, kuko ibicuruzwa byinshi bizajya binyuzwa mu Rwanda kugira ngo bigezwe mu bihugu bigomba kujyanwamo.

Itangazo basohoye rigira riti “Dufite igitekerezo cyo gukoresha Kigali nk’izingiro ry’ubucuruzi bukorerwa muri Afurika, kuko urebye u Rwanda ni igihugu gikikijwe n’ibindi bihugu bidakora ku nyanja nka Zambia, Burundi ndetse n’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”

Icyambu cya Masaka kizafasha kandi abacuruzi bo mu Rwanda kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko mpuzamahanga, bityo byongere agaciro k’ibyo bakora.

Ubusanzwe gukura kontineri imwe y’ibicuruzwa ku cyambu cya Shanghai mu Businwa bitwara hagati y’ibihumbi 440Frw ndetse n’Ibihumbi 880Frw, mu gihe gukura iyo kontineri ku cyambu cya Mombasa uyizana i Kigali bihita byikuba inshuro nyinshi kuko bitwara hagati ya miliyoni 2,6Frw na miliyoni 3,5Frw.

Igice cya mbere cy’icyo cyambu kigiye gufungurwa, gifite ubushobozi bwo kwakira kontineri ibihumbi 50, kandi kikaba kizashobora kwakira kontineri zigera ku bihumbi 640 ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I have a problem with leadership of masaka biryogo.There is a young adult boy who ever is walking naked in that town park and it’s surrounding but they have really failed to handle this boy ,take him to ndera .this ashames the society because he is not yet voilent and also shows a bad picture to girl child more so I believe the day he will rape them then they will start their usual execuses of ,mutubanalire twarangaye!

Charles yanditse ku itariki ya: 14-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka