Made in Rwanda mu mahoteli yabaye imari ishyushye

Abahinzi, abanyabukorikori n’abanyabugeni bashyizeho imurikagurisha ngarukakwezi ribera mu mahoteli n’amarestora, nyuma yo gusanga ryitabirwa cyane.

Uretse imyenda, ibikoresho by'ubukorikori n'ubugeni, mu amasoko aremera muri hoteli yitabiriwe n'abahinzi
Uretse imyenda, ibikoresho by’ubukorikori n’ubugeni, mu amasoko aremera muri hoteli yitabiriwe n’abahinzi

Mu gihe abandi bagurishiriza ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo, bo bari bashyize ibicuruzwa byabo mu masitandi arenze imwe, kuko bari no mu mahoteli, amarestora n’amaguriro manini.

Uwitwa Habiyaremye Jean Marie Vianney utunganya amahembe y’inka akavamo ibintu bitandukanye, avuga ko iyi week-end ishize yamubyariye inyungu idasanzwe.

Yakoreye imurikagurisha ahantu hatandukanye harimo Simba Super market (Kicukiro), muri Hotel yitwa Heaven, muri restora yitwa Kiseki (y’Abayapani), ndetse no muri Serena Hoteli, aho avuga ko yungukiye mu buryo atakekaga.

Agira ati ”Uyu munsi hano muri Serena honyine nahacururije ibifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 136, ntabwo nari nzi ko byagenda gutya”.

Aseka cyane yakomeje agira ati “Mu bicuruzwa byanjye biri ahandi kugeza ubu sindamenya uko ibyacurujwe bingana, ariko nigeze kubaza mu gitondo bambwira ko muri Heaven bageze ku bihumbi 27”.

Uruganda rwa Habiyaremye rutunganya amahembe y’inka akavamo ibikombe byanyweshwa amazi n’ibindi, amasahane (imbehe), ibisokozo, ibipesu byo ku myenda, inigi n’ibikomo, impeta, amaherena n’ibindi”.

Urunigi rumwe arugurisha ari hagati ya 15.000 na 20.000Frw, impeta ikagurishwa 2.000Frw, agakomo kakagura 2.000Frw, amaherena agura 4.000Frw, imbehe igura 15.000Frw, ibikombe byo ni hagati ya 4.000Frw na 5.000Frw.

Ati ”Impamvu bihenda ni uko bikomeye ku buryo wazabiraga n’umwuzukuru wawe kandi urabona uburyo ari byiza”.

Imwe mu mahoteli y'i Kigali yakiriye abakora n'abacuruza ibikorerwa mu Rwanda byiswe “made in Rwanda"
Imwe mu mahoteli y’i Kigali yakiriye abakora n’abacuruza ibikorerwa mu Rwanda byiswe “made in Rwanda"

Sitandi y’imurikagurisha muri hotel Serena bayishyura hagati yibihumbi 15Frw n’ibihumbi 20Frw. Ariko abenshi mu banyabukorikori n’abahinzi baganiriye na Kigali Today bavuga ko bahakura inyungu yikubye inshuro eshanu.

Uwitwa Uwitonze Ange Sandrine ufite uruganda rukora shokola (chocolate), avuga ko abanyamahanga cyane cyane Abanyaburayi ari bo bakunda ibicuruzwa bikorewe mu Rwanda.

Florence Mwashimba washinze ikigo cyitwa Kigali Famer’s and Artisan’s Market, niwe urarika abakiriya bitabira amasoko abera mu mahoteli. Avuga ko atewe ishema no guteza imbere abikorera bato b’ibikorerwa mu Rwanda.

Mwashimba ahamagara abanyamahanga aziranye nabo akabahuza n’urubyiruko n’abagore bafite imishinga y’ubuhinzi n’abatunganya ibibukomokaho, ndetse n’abanyabukorikori.

Iyo amaze kubararikira kuza mu Rwanda, ahita ajya no gushaka ihoteli ahurizamo abakiriya n’abaguzi buri wa gatandatu wa mbere wa buri kwezi.

Ati ”Uretse aba bacuruzi bato babyungukiramo, amahoteli n’amarestora nayo abona abakiriya bashya kandi akarushaho kumenyekana”.

Photo1: Umukozi akaba n'umucuruzi w'ibikomoka ku mahembe y'inka aravuga ko mu mu mahoteli hari isoko ridasanzwe
Photo1: Umukozi akaba n’umucuruzi w’ibikomoka ku mahembe y’inka aravuga ko mu mu mahoteli hari isoko ridasanzwe

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko kugeza mu mwaka ushize ikinyuranyo hagati y’ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga n’ibyo rwatumijeyo cyanganaga n’amadolari y’Amerika miliyari 1,2.

Mu gutangiza imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ririmo kubera i Gikondo, Ministiri Soraya Hakuziyaremye yemeje ko ibi bicuruzwa byitezweho kuzagabanya icyo cyuho, kugera ku madolari miliyoni 450 buri mwaka mu myaka itanu iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka