
Ibiciro bishya bya essence bageze ku 1002RWf kuri litiro imwe
Guhera ku wa gatanu tariki 05 Gicurasi 2017, litiro imwe ya essance muri Kigali iragura 1002RWf ivuye kuri 1022RWf, naho mazutu yaguraga 958RWf iragura atarenze 950RWf.
Iri manuka ry’ibiciro rishingiye ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu rwego mpuzamahanga.
RURA ivuga ko kandi iri manuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli nta ngaruka rifite ku biciro byo gutwara abagenzi.

Itangazo rigaragaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|