Lisansi yazamutseho amafaranga 30
Guhera kuri uyu wa kane tariki 10/05/2012, igiciro cya lisansi cyavuye ku mafaranga 1000 kuri litiro imwe kijya ku mafaranga 1030. Igiciro cya mazutu cyo cyagumye ku mafaranga 1000 kuri litiro; nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM).
Igiciro fatizo cy’amafaranga 1030 ni icyo mu mujyi wa Kigali, bivuga ko mu ntara igico cya litiro ya lisansi kiyongeraho amafaranga y’ubwikorezi.
Izamuka ry’igiciro cya lisansi ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga. Guhera mu kwezi kwa gatatu 2012, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku kigero cya 07%; nk’uko itangazo MINICOM yasohoye tariki 09/05/2012 ribivuga.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaherukaga guhinduka mu tariki 12/03/2012 ubwo litiro ya lisansi na mazutu yavaga ku mafaranga 940 ikagera ku mafaranga 1000.
Tariki 16/01/2012, litiro ya lisansi yari yavuye ku mafaranga 1000 ijya ku mafaranga 940. Iryo gabanuka ryari ryatewe n’igabanuka ry’umusoro w’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’igabanuka ry’igiciro ku isoko mpuzamahanga.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|