Leta irateganya kwinjiza Miliyoni 204 z’Amadolari mu mboga, imbuto n’indabo

Nyuma yo kuva mu kato ka Covid-19, imboga, imbuto n’indabo, ni byo bicuruzwa kugeza ubu bikirimo koherezwa hanze y’igihugu kandi bizongera amadevize, nk’uko Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kibitangaza.

Ubuhinzi bw'imiteja bwateje imbere abahinga mu gishanga cyitwa Ingwiti mu Karere ka Bugesera (ntibakangwa n'impeshyi kuko buhirira imyaka)
Ubuhinzi bw’imiteja bwateje imbere abahinga mu gishanga cyitwa Ingwiti mu Karere ka Bugesera (ntibakangwa n’impeshyi kuko buhirira imyaka)

NAEB ivuga ko Leta iteganya kwinjiza miliyoni enye (4) z’amadolari ya Amerika mu mezi abiri asigaye kugira ngo uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 urangire, asanga miliyoni 26 z’amadolari yari amaze kugerwaho muri uyu mwaka mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka.

Indege za Rwandair na Ethiopian Airline (n’ubwo ngo zabanje gukomwa mu nkokora na Covid-19 igihe gito) zigemura umusaruro ungana na toni 90 z’imboga, imbuto n’indabo buri cyumweru hanze y’u Rwanda mu bihugu by’u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi n’u Bwongereza.

NAEB iremeza ko mu mwaka wa 2024 (ni ukuvuga mu myaka ine iri imbere), u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo kwinjiza miliyoni 204 z’amadolari (arenga miliyari 203 z’amanyarwanda) buri mwaka, avuye mu kugurisha ibyo bihingwa.

Umukozi wa NAEB ushinzwe imikoranire y’icyo kigo n’izindi nzego, Pie Ntwari, yagize ati “Hasanzweho ingamba zo kongera ubuso buhingwaho (imboga, imbuto n’indabo), kongera umusaruro ku buso busanzweho, gushaka ibihingwa bishya ndetse no gukangurira abahinzi guhingira isoko”.

Umuhuzabikorwa wa ‘Koperative y’Abahinzi b’imboga mu gishanga cya Nyagisenyi-Rufigiza, kiri mu Karere ka Gasabo, Emmanuel Ndagijimana, yabwiye RBA ko bagiye kongera ubuso buhingwaho imiteja kuva kuri hegitare umunani kugera kuri 30.

Avuga ko hegitare imwe yahinzweho imiteja ngo itanga toni zitari munsi ya 10 z’umusaruro, bazigurisha hakavamo amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu n’ibihumbi 600.

Imboga z'amashu na zo ni kimwe mu biribwa bitajya bibura isoko
Imboga z’amashu na zo ni kimwe mu biribwa bitajya bibura isoko

Ati “Wasangaga kuri hegitare umunani dusarura toni 80, twagurisha tukabona amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 45, ariko ubu nidusarura toni zitari munsi ya 300, turateganya kuzabona amafaranga agera miliyoni 165”.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Claire Akamanzi, yabwiye Kigali Today ko ubuhinzi n’ubworozi ari ryo shoramari kugeza ubu ritahungabanyijwe cyane n’ibi bihe bya Covid-19, ariko ko nyuma y’igihe kitarenze ukwezi kumwe RDB izaba imaze kumenya ibindi bikorwa abantu bahita bashoramo imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka