Kuzamuka k’Umusaruro mbumbe byatewe no kongera ibikorerwa mu Rwanda - MINICOM

Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative (MINICOM) ivuga ko ifungwa ry’imipaka y’ibihugu kubera icyorezo cya Covid-19 kuva muri 2020, byateye inganda z’u Rwanda kwishakamo ibisubizo, bituma umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongera kugera kuri 20.6% mu gihembwe cya kabiri cya 2021.

Uburyo umusaruro mbumbe w'u Rwanda wagiye uzamuka buri gihembwe kuva muri 2020
Uburyo umusaruro mbumbe w’u Rwanda wagiye uzamuka buri gihembwe kuva muri 2020

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wiyongereye ku rugero rungana rutyo ugereranyije na 12.4% munsi ya zero mu gihembwe cya kabiri cya 2020.

NISR ishima ko iryo zamuka ahanini ryagizwemo uruhare n’abacuruzi bato n’abaciritse bongereye ibyo bakora ku rugero rurenga 60% by’abakora ubucuruzi mu gihugu.

NISR ikomeza ivuga ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda (ibyo Abanyarwanda bari batunze byose) wari ufite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 2,665 Frw mu mezi ya Mata, Gicurasi na Kamena, uvuye kuri miliyari 2,177 Frw mu mezi nk’ayo ya 2020.

Inganda ni zo zagize uruhare rukomeye mu kuzamura umusaruro mbumbe ku rugero rwa 30% muri rusange kubera ibikoresho byo mu nzu ngo byiyongereye ku rugero rwa 111%, ibikoresho byo kwa muganga byazamutseho 39%, na ho ibyuma n’amamashini byiyongera ku rugero rwa 47%.

Umuyobozi Mukuru muri MINICOM) ushinzwe Inganda no Kwihangira Imirimo, Evalde Mulindankaka, avuga ko nyuma yo gufunga imipaka kubera icyorezo Covid-19 cyadutse mu mwaka ushize, inganda ziri mu gihugu imbere zatangiye kwishakamo ibisubizo zongera umusaruro.

Habayeho gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ibyari bisanzwe bitumizwa hanze cyane cyane umuceri n’ibikomoka ku bigori, ku mata, ku mbuto n’inyama ndetse no gutunganya ibiryo by’amatungo.

Mulindankaka ati “Muri izo nganda hari icyiyongeraho, icyorezo Covid-19 cyatanze isomo ry’uko ibintu bigomba gukorerwa hafi y’aho bikenewe kuruta gutegereza isoko rya kure. Iki gipimo cya NISR kiraza kudufasha kumvisha abantu ko ibintu bishoboka”.

Mu bikoresho by’ubwubatsi na byo byiyongereye harimo isima kuko hashyizweho uruganda rwa kabiri (Prime Cement) rwunganira CIMERWA, inganda zikora fer-à-beton za SteelRwa na Imana Steel, ndetse ko muri iyi minsi harimo gushingwa inganda zikora amakaro mu turere twa Muhanga na Nyanza.

Mulindankaka avuga ko uko ibikorerwa mu Rwanda bigenda byiyongera hari na gahunda yo kugabanya ibiciro, bitewe n’uko haba havanweho ikiguzi cy’ubwikorezi ndetse inganda zikaba zoroherezwa kubona umuriro w’amashanyarazi n’amazi.

Uwo muyobozi avuga ko mu rwego rwo gukomeza iyi gahunda ya “Made in Rwanda”, barimo gufatanya n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF), mu bukangurambaga bwo kumvisha abantu ko ibikorerwa mu Rwanda ari byiza nk’ibiva hanze.

Mu bindi byiciro byazamuye umusaruro mbumbe hari serivisi zageze kuri 24%, bitewe ahanini n’ubucuruzi bwazamutseho 34%, ubwikorezi 48%, uburezi ku rugero rwa 168%, itumanaho kuri 28% ndetse na serivisi z’imari ziyongeraho 19%.

Urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 7% kubera umusaruro w’ubuhinzi wageze kuri 7% n’ubwo ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byagabanutseho 2%.

NISR ishima ko umusaruro mbumbe ushobora gukomeza kwiyongera biturutse ahanini ku kuba imirimo myinshi igenda isubukurwa nyuma yo gukingira benshi Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka