Kutagira uruhare mu kugena ibiciro by’umusaruro bihombya abahinzi

Abahinzi batandukanye bahamya ko batagira uruhare mu igenwa ry’ibiciro by’umusaruro wabo bigatuma bagurisha bahenzwe bikabahobya.

Abahinzi bagaragaje ko bahombywa no kutagira uruhare mu kugena ibiciro by'umusaruro wabo
Abahinzi bagaragaje ko bahombywa no kutagira uruhare mu kugena ibiciro by’umusaruro wabo

Babitangaje kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2018, ubwo bari mu nama yatangarijwemo ibyavuye mu bushakashatsi ku buhinzi buherutse gukorwa na Sosiyete sivile, aho kimwe mu byagaragajwe ari uko abahinzi bahomba kubera ko ibiciro bigenwa batabajijwe ndetse n’ibishyizweho ntibyubahirizwe.

Ibihingwa byibanzweho muri ubwo bushakashatsi ni ibigori, umuceri n’ibirayi kuko ngo ari imyaka yera ku gice kinini cy’igihugu.

Habumugisha Félicien, umuhinzi w’ibigori wo mu karere ka Nyagatare, avuga ko batabazwa iyo hagiye gushyirwaho ibiciro, ahubwo ko babona abaguzi baza.

Ati “Mu gushyiraho ibiciro ntacyo batubaza, nk’iwacu hari koperative itugurira umusaruro ariko tubona imodoka ije bakaduha igiciro bashaka. Nk’ubu batuguriye ku 100 ku Kiro, twavuga ko ari make bati ntitwayarenza mu gihe hakurya aha i Bugande tukigura kuri 50Frw, tukabura uko tubigenza tukabitanga”.

Arongera ati “Nk’ubu twejeje ibigori byinshi muri Gashyantare uyu mwaka, icyo gihe batuguriraga ku 150, narabibitse kuko nabonaga ari make. Ejo bundi mu Ukwakira neza ibindi ariko igiciro cyabaye 100 ku Kg, nabuze uko ngira ndabitanga kuko byashoboraga kumpfira ubusa birampombya”.

Akomeza avuga ko icyifuzo ari uko bahagararirwa n’abantu bitoreye mu gihe cyo kugena ibiciro, hanyuma kugira ngo umuhinzi yunguke yahabwa nibura amafaranga 150 Kg.

Umuyobozi w'Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Sekanyange Jean Léonard
Umuyobozi w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Sekanyange Jean Léonard

Umuyobozi w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Sekanyange Jean Léonard, avuga ko ikibazo gihari ari uko ibiciro bishyirwaho na Leta bitubahirizwa.

Ati “Minisiteri y’Ubucuruzi ishyiraho ibiciro ariko ntibyubahirizwa, urugero nk’ibirayi mu isoko rya Kimironko twasanze ikiro kiri hagati ya 400 na 500 mu gihe icya Minisiteri kiba kiri hagati ya 200 na 300. Ni ngombwa rero ko habaho gukurikirana ndetse abatubahiriza amategeko bagahanwa”.

Yakomeje avuga ko ubuvugizi bukomeje kugira ngo bikemuke, hato umuhinzi atazafata icyemezo kitari cyiza cyo kureka guhinga, kuko we ikiro agitangira 191Frw (Nzeri 2018).

Karangwa Cassien ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri MINICOM, avuga ko ikibazo kiba mu kugeza amakuru ku bahinzi.

Ati “Iyo tugena ibiciro hari inzego zikuriye abahinzi tubikorana, gusa ntizijyana amakuru ngo ziyabagezeho uko bikwiye. Ni ikibazo twemera ko gihari ariko tugiye kureba uko twagikemura, kuko umuhinzi agomba kumenya uko ibintu biba byakozwe akava mu rujijo”.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko abahinzi bagurisha ibirayi ku giciro bahawe n’umuguzi ari 77.9%, abaciririkanya bakaba 13.2% naho abagurisha uko bashaka bakaba 8.8%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka