Kutagira ubumenyi buhagije ku Isoko rusange rya Afurika bibangamira Abanyarwanda

Abashoramari batandukanye mu Rwanda baravuga ko kwitinya no kutagira ubumenyi buhagije ku isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), ari kimwe mu mbogamizi zituma batarashobora kuryibonamo ku bwinshi.

Kutagira ubumenyi buhagije kuri AfCFTA nka kimwe mu mbogamizi Abanyarwanda bagifite
Kutagira ubumenyi buhagije kuri AfCFTA nka kimwe mu mbogamizi Abanyarwanda bagifite

AfCFTA yagiyeho mu 2018, igamije kugira ngo harusheho korohereza gucuruzanya hagati y’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zatumaga ubucuruzi budakorwa neza hagati y’ibihugu byo kuri uwo mugabane, kuko byoroheraga cyane abawutuye gucuruzanya n’abo ku yindi migabane irimo u Burayi, Amerika na Aziya.

Kuva ryatangira, bimwe mu bicuruzwa byoroherejwe kuva mu gihugu kimwe bijya mu kindi, kuko hari imisoro yagiye ikomorerwa ku banyamuryango ba AfCFTA, ku buryo usanga ibihugu nka Kenya biri mu byohereza cyane ibicuruzwa mu bihugu by’amahanga.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bwa AfCFTA, igaragaza ko mu mwaka ushize bwafashije abanyamuryango gucuruza ibigera kuri 96 ku yindi migabane, ariko muri ibyo, u Rwanda rukaba rufitemo gusa Ikawa n’Icyayi.

Ubwo ku wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023, i Kigali haberaga inama ya kabiri ya Forumu y’Ubucuruzi, igamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho ndetse n’icyakorwa kugira ngo iterambere ry’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika, ndetse no hanze yawo rirusheho gutezwa imbere binyuze mu isoko rusange rya Afurika, bamwe mu bashoramari bagaragaje ko kuba Abanyarwanda batarashobora kuryibonamo, ari uko nta bumenyi n’amakuru ahagije barifiteho.

Umuyobozi w’umushinga Afri-Global Cooperation, uhuriza hamwe abashoramari n’abafite ibitekerezo by’imishinga, Micheal Shyaka Nyarwaya, avuga ko isoko rusange rya Afurika ari amahirwe akomeye ku Banyarwanda n’abanyafurika.

Ati “Mu Rwanda tugomba guhindura imyumvire, tugira kumva ngo jye ibi ntabwo bindeba, ibihugu bindi bya Afurika iri soko rusange barariteguye, bari tayari kugira ngo babyaze amahirwe umusaruro. Twe ikibura ni uguhumuka no gutinyuka, abantu bakumva ko isoko ari iryabo ribareba, tugomba kugira ibiganiro byinshi bishobora gutuma abantu bamenya isoko rusange inyungu zirimo, bikagera ku mudugudu.”

Alphonsine Havugimana ni rwiyemezamirimo, avuga ko Abanyarwanda benshi badafite amakuru ahagije kuri AfCFTA.

Ati “Icyo twifuza ni ugutinyura abantu, kubaha amakuru no kubafasha kugira ngo tubahuze n’isoko cyane cyane duteza imbere ibikorerwa hano mu Rwanda, kuko Abanyarwanda hari ukuntu twitinya, ariko kimwe mu byo tugomba kumenya ni ibisabwa kuri iryo soko n’umurongo binyuramo kugira ngo dushobore guhangana.”

Ni isoko rifunguye ku bihugu binyamuryango byose bigize umugabane wa Afurika
Ni isoko rifunguye ku bihugu binyamuryango byose bigize umugabane wa Afurika

Umushoramari akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abacuruzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda, Denis Karera, avuga ko bakwiye kwishyira mu mwanya mwiza kugira ngo babyaze umusaruro amahirwe yazanywe na AfCFTA, kandi ko barimo kugerageza gufasha Abanyarwanda kugira ngo barisobanukirwe neza.

Ati “Iri soko kugira ngo abantu barikoreshe bihagije ni ukubanza kurisobanukirwa neza, gusobanukirwa ariya masezerano. Muri iyi minsi harakorwa amahugurwa menshi, hari ukumenya amasezerano agenga iryo soko, naho utamenya byose ngo ube mwarimu wabyo, ariko kumenya iby’ibanze bikubiye muri ayo masezerano, bigena ubucuruzi bw’urwego rwose waba urimo, niba uri mu buhinzi, ukamenya imisoro irimo, imbogamizi zibirimo aho bijya.”

Akomeza agira ati “Abanyarwanda bari mu nzira yo kubyiga no kubimenya ntabwo byahita biza ako kanya, ariko ntekereza ko bitari cyera bazarikangukirwa, yaba hano n’aho twajyana ibintu.”
Isoko rusange rya Afurika rigizwe n’ibihugu binyamuryango 44.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka