Kugabanya ingendo zambukiranya imipaka ntibigomba kubangamira itwarwa ry’ibicuruzwa - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko kugabanya ingendo zambukiranya imipaka bitagomba kubangamira itwarwa ry’ibicuruzwa bikenewe mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Perezida Kagame yabitangarije mu nama yabaye kuri uyu wa 29 Mata 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga, ihuje abagize inama yaguye ya Biro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abakuru b’imiryango y’uturere muri Afurika.

Ubwo yagezaga ku bitabiriye iyo nama imyamzuro y’inama yo ku wa 25 Mata 2020 yahuje Abaminisitiri b’ubuzima n’ab’ubucuruzi bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC), Perezida Kagame yavuze ko hafashwe umwanzuro wo kugabanya ingendo zambukiranya imipaka ariko bitabangamiye kwambutsa ibicuruzwa.

Yagize ati, “Twateye intambwe mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba ariko haracyari akazi kenshi ko gukorwa, mu birebana no guhuza ibikorwa no gutunganya buri kintu cyose, haracyakenewe guhuza imyumvire mu bihugu bigize akarere”.

“Birakwiye ko ibihugu byo mu Karere bigira imyumvire imwe kandi bigakorera hamwe mu kurwanya iki cyorezo aho kuba nyamwigendaho, ibyo bigakorwa ibihugu bigize akarere bisangira amakuru ku kurwanya iki cyorezo”.

Perezida Kagame yahamirije abitabiriye inama ko Umugabane wa Afurika n’Isi yose muri rusange biri mu bihe bikomeye ku buryo budashidikanywaho ku buryo nta n’uwahangara ngo avuge igihe Coronavirus izaba yacitse burundu.
Yavuze kandi ko ntawahita agaragaza uko kuzahura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage biza kugenda kuko inzira ikiri ndende mu by’ukuri.

Umukuru w’Igihugu yashimiye Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa uyoboye umuryuango wa Afurika Yunze Ubumwe uburyo yakomeje gukora ibishoboka kugira ngo ibijyanye no guhangana na Coronavirus bigende neza.

Yamushimiye kandi ubufatanye n’andi mashyirahamwe y’ibihugu ku Isi harimo n’inama y’ibihugu 20 bikize cyane ku Isi n’ibindi bihugu mu gusangira amakuru no kunoza ubufatanye mu kurwanya Coronavirus.

Agira ati, “Mu gihe turi kurebera hamwe igisubizo ku cyorezo cya Coronavirus, ni ngombwa gukomeza no gusuzuma ibijyanye n’imyanzuro ishyiraho isoko rusange ku mugabane wa Afurika n’uko yarushaho kunononsorwa, ariko byo bizakomeza kurebwaho neza nyuma yo gusohoka mu ibi bihe twashyizwemo na Coronavirus”.

“Kunoza ibijyanye n’isoko rusange rya Afurika bizagira uruhare mu kunoza no kuzahura ubukungu bwa Afurika binyuze mu bucuruzi butandukanye ndetse n’ubuzima bwongere busubire uko bwahoze”.

Perezida Kagame yanagarutse ku bufatanye bw’ibihugu mu gupima ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus kandi asaba ko byarushaho kunoza imikoranire mu gupima no kuvura iki cyorezo kuko igihugu ku giti cyacyo bigoranye ko cyakwihaza mu bikenewe byose haba imiti n’ibikoresho.

Yasabye abayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abayobozi b’uturere tw’ibihugu bya Afurika muri rusange kugira ubushishozi kuri iyo ngingo kugira ngo barusheho gutanga ibisubizo bikenewe mu guhangana na Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka