Kudatanga inyemezabuguzi bibuza igihugu kwihaza mu ngengo y’imari

Kuba inyemezabuguzi zidahabwa abaguzi ni kimwe mu bituma imisoro ku nyongeragaciro (TVA) itinjira uko bikwiriye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, ubwo yagaragazaga uko imisoro yinjiye mu ntara yose mu mwaka ushize.

Abacuruzi bahura n’imbogamizi zo kudahabwa inyemezabuguzi igihe baranguriye ibicuruzwa byabo mu mujyi wa Kigali; bitangazwa na Kamuzinzi Godfrey ukuriye urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe abasora ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba, Guverineri Kabahizi yavuze ko inzego zose zigiye guhagurukira guhangana n’ibibangamira iyinjizwa ry’imisoro yose ikwiriye.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kivuga ko kudatanga inyemezabuguzi bigira ingaruka ziremereye kuko bituma igihugu kitagira ubwigenge nyakuri bwo kwihaza mu ngengo y’imari ya Leta.

Komiseri Ruyumbu wari uhagarariye RRA yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize binjije mu isanduku ya Leta miliyari 588 na miliyoni 400, zirimo avuye mu musoro ku nyongeragaciro angana na miliyari 220 gusa, bihwanye na 25% by’amafaranga agomba kuva mu musoro ku nyongeragaciro.

Komiseri Ruyumbu arashishikariza abacuruzi gutanga inyemezabuguzi.
Komiseri Ruyumbu arashishikariza abacuruzi gutanga inyemezabuguzi.

Ruyumbu yavuze ko baramutse babashije kwinjiza kugera kuri 75% by’imisoro ku nyongeragaciro babasha gutanga amafaranga agera kuri 90% mu ngengo y’imari, bityo ya mahanga atanga imfashanyo ntazongere kugaraguza u Rwanda agati.

Yavuze ko niyo babasha kwinjiza 50% bya TVA ubwayo byatuma igihugu cyibonera 74% by’ingengo y’imari y’umwaka wose.

Kudatanga inyemezabuguzi ntibigira ingaruka ku bacuruzi gusa ahubwo ingaruka zikomeye ziza ku gihugu kuko bikivutsa ubwigenge nyakuri bwo kwihaza mu ngengo y’imari.

Kurwanya ubu bujura bisaba ingufu za buri wese yaba RRA, inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, inzego z’abikorera ku giti cyabo n’abaturage muri rusange.

Umusoro ku nyongeragaciro utangwa n’umuguzi kuko ku giciro cy’igicuruzwa umuguzi asabwa nayo aba arimo, abacuruzi kutayatanga bikaba ari ubujura nk’ubundi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka