Kuba umuntu yakurangira inzu cyangwa ikibanza kigurishwa ntibimugira umukomisiyoneri

Mu gihe hari abantu bumva ko abakomisiyoneri babona amafaranga, noneho hagira ubabaza ikintu runaka nk’inzu cyangwa ikibanza kigurishwa, agahita yiyita umukomisiyoneri ako kanya. Nyamara amakoperative y’abakora uyu mwuga avuga ko ibyo bitavuze ko ari umukomisiyoneri.

bamwe mu abakomisiyoneri bagize koperative 'Alpha property solution ltd
bamwe mu abakomisiyoneri bagize koperative ’Alpha property solution ltd

Bavuga ko kugirango umuntu yitwe umukomisiyoneri, agomba kugira ibyangombwa bimuranga, bitangwa na kampani akoreramo.

Mu nama nyunguranabitekerezo yo kuwa 25 Gicurasi 2018 minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya leta Johnson Busingye yagiranye n’inzego zifite aho zihurira n’imikirize y’imanza n’izindi nyandiko mpesha, hagaragayemo kunenga imikorere y’abakomisiyoneri idahwitse.

Minisitiri Busingye we kimwe n’abandi bayobozi bari hamwe bagaragaje akajagari kaba mu bakomisiyoneri, aho avuga ko bagomba gushaka uko bakorera mu matsinda, bakagira uko bakora.

Ati “abakomisiyoneri bajye mu makampani, cyangwa babe abamarine polisi ikore akazi. Komisiyoneri nashake aho abarizwa cyangwa abe marine. Umukomisiyoneri w’inyeshyamba, udafite aho yanditse amenya ate umukiriya wananiwe kwishyura banki?”

Akazi k’ubukomisiyoneri ni akazi gasaba gutinyuka, gushakisha amakuru no gushirika ubute, ukamenya kwigisha umuntu ukamwemeza ibyo umubwira. Ntigasaba amashuri, kuko iyo uzi kuba wakwigisha umuntu ukamwemeza ibyo ukora, ako kazi uragakora, nkuko Uwambaza Joyce umugore w’imyaka 36, ubarizwa muri Alpha Property Solution LTD abivuga.

Ati “Nta mashuri ahambaye mfite, kuko njye nize amashuri abanza gusa. Ariko ntibimbuza gutera abakiriya amasomo bakaza ari benshi, ndetse bakananyizera.”

urupapuro rw'amasezerano
urupapuro rw’amasezerano

Uwambaza umaze muri ako kazi imyaka isaga itanu, avuga ko nyuma yo guhagarika ubucuruzi yakoraga, ari bwo yiyemeje kujya gukora umurimo w’ubukomisiyoneri, kuko yabonaga byo bidasaba igishoro, amashuri cyangwa ibindi bitari ugushirika ubute gusa.

Ati “Ubundi bajyaga bavuga ko aka kazi gakorwa n’abagabo gusa, kandi na bwo bazi ubwenge. Ariko aho niyemereje kugakora, nasanze bisaba ubwenge karemano bwo kumenya amakuru no kumenya kuganiriza abantu (gutera siyasa), ubundi ukaba inyangamugayo.”

Ni mu gihe Mugabo Olivier we avuga ko nubwo kuba umukomisiyoneri bidasaba ibintu bihambaye, ariko bisaba gukorera ahantu hazwi, n’abakuzi.

Ati “iyo ukoze nk’umumamyi, uba umeze nk’umujura cyangwa marine! Ni ho hahandi wumva izina ryacu ryarafashe isura mbi, hakazamo abanyamanyanga, abajura, ndetse n’ubikora adafite aho abarizwa, agahohoterwa adafite gikurikiranwa.”

Manzi Justin, umuyobozi mukuru wa Alpha Property Solution LTD imwe muri koperative z’abakora umwuga wo guhuza abaguzi n’abagurisha bazwi nk’abakomisiyoner, asobanura neza akazi k’ubukomisiyoneri icyo ari cyo.

Ati “Abakomisiyoneri ni abantu bakora umurimo wo guhuza abantu n’abandi. Bakaba bakora umurimo wo kuranga ufite icyo akeneye n’ugifite. Ushobora kuba ushaka inzu yo gukodesha, ikibanza cyo kugura, uraza ukatureba.”

Manzi akomeza asobanura uburyo n’ibyiza byo gukorera ahantu hazwi, no gukorana nabo.

Ati “uza kutureba ukeneye ikintu, ukadusobanurira uko giteye n’aho ugishaka, tukagirana ibiganiro, tukagusobanurira ibyo dukora, twamara kwemeranywa tugasinyana amasezerano y’uko tukurangiye icyo kintu.”

Agaruka ku bigenderwaho ngo winjire muri iyo kampani avuga ko bisaba kuba uri inyangamugayo, bigasaba abakuzi kuko udapfa kubyuka ngo ube umukomisiyoneri bahite bakwakira.

Ati “Hari abakuzana. Ntabwo twapfa kukwakira tutakuzi. Bisaba ngo habe hari abantu bakuziho ubunyangamugayo,bakaba bazi aho utuye, ushobora kuza tukaganira twakumva byashoboka tukakwakira, tukagushakira ibyangombwa, ukaza nk’umufatanyabikorwa wacu.”

Akomeza avuga ko ba nyiri amakampani bose bari kwisuganya ngo bakore urugaga rubahuza, nk’abakomisiyoneri bakorera mu Rwanda, mu rwego rwo kurwanya ababanduriza izina.

Ati “Muri karitsiye hari igihe umuntu ashobora kumva ngo abakomisiyoneri babona amafaranga, noneho waza umubaza ikintu, agahita yiyita umukomisiyoneri ako kanya. Ariko ibyo ntibivuze ko ari umukomisiyoneri. Umukomisiyoneri kugirango yitwe we, agomba kugira ibyangombwa bimuranga, bitangwa na kampani akoreramo.”

uwambaza Joyce umugore w'umukomisiyoneri
uwambaza Joyce umugore w’umukomisiyoneri

Hari ikibazo abantu bibaza ku nyungu z’umukomisiyoneri, niba yiyumvikanira n’umuntu, niba agenerwa, cyangwa niba hari igiciro fatizo kizwi.

Manzi Justin akomeza abisobanura “Uretse bamwe bakora bumamyi, ariko ubundi nkatwe tuba twemewe, dusorera leta, uza ku biro tukaganira, tukakwereka amasezerano yacu uburwo akoze, noneho wabona uyemeye, haba harimo ijanisha tugomba guhembwa mu gihe tukuboneye ikintu, twayemeranywaho, ugasinya ya masezerano, ukatwishyura twamaze kuguha ibyo twemeranyijwe.”

Manzi akomeza asobanura ko mu gukora amasezerano hari amafaranga make yerekana ko mutangiranye igikorwa umukiriya agomba gutanga. Ariko ko bigomba kurangira ari uko igikorwa mwatangiranye kirangiye neza, bakuboneye ibyo mwumvikanye.

Ati “Ntabwo dukora amasezerano ku buntu, hari amafaranga make ugomba gutanga yerekana ko dutangiye igikorwa.”

Prof. Harerimana Jean Bosco umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ahamya ko kuba hari amakoperative y’abakomisiyoneri ari ho, ari kimwe mu byafasha guca akajagari, ndetse n’amanyanga abavugwaho.

Avuga ko mu bihugu byateye imbere bagira za ‘website’ bagaragarizaho igiciro cy’ibyo umuhemba amaze kugukorera ibyo mwumvikanye. Magingo aya, ababiyangikishaho, bakaba babereka ko bazakora imirimo itandukanye mu gihugu, kuko ari umurimo uzwi kandi wemewe.

Ati “Icyaba kibi, ni imikorere mibi yaba irimo idahwitse muri ayo makoperative, ari na cyo turi kurwanya n’ahandi hose, dusaba rwose ko umuntu uri muri ayo makoperative cyane cyane ayo y’abakomisiyoneri kwirinda kuba ikibazo kuri rubanda bahamagariwe gukorera, n’ubwo ntawe uratuzanira ikirego cya koperative ya bo, uzakigira azakizane tuzahita tugikurikirana.”

Urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative (RCA), igaragaza ko kuri ubu hari amakoperative y’abakomisiyoneri agera kuri 20, afite abanyamuryango bagera kuri 573. Muri bo abagabo ari 484 naho abagore bakaba 89.

Koperative Alpha ‘property solution Ltd company’ imwe muri 20 z’abakomisiyoneri zikora byemewe n’amategeko, yashinzwe muri Nyakanga 2018 ubwo yari igizwe n’abantu babiri, ariko ubu ikaba ifite abakozi 30.

Buri mukozi ahembwa bitewe n’abakiriya yazanye, kuri komisiyo yemeranyijwe n’umukiriya, koperative ifataho 25% ya komisiyo yose umukiriya atanze, ari yo avamo imisoro, ubukode (rent), n’inyungu ya koperative.

Iyo hagize umukiriya uhemukira umukomisiyoneri wabo, uwo mukiriya akurikiranwa n’ubutabera cyane ko baba barakoranye byemewe n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAKOZE KUBWIYO NKURU YABA KOMISIYONERI, NONE KO SHAKA EMAIL YABO NAYIBONA NTE? Mumfashije mukayimpa muraba mukoze!

Serge yanditse ku itariki ya: 30-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka