Kiruhura: Barataka igihombo batewe n’ifungwa ry’aho bacururizaga

Abacururizaga mu nzu z’ahitwa Kiruhura mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali barataka igihombo batewe n’ifungwa ry’aho bacururizaga bakifuza gukomorerwa.

JPEG - 48.9 kb
Abacururizaga muri izi nzu zafunzwe n’ubuyobozi barataka igihombo kuko hari abari barishyuye amezi menshi y’ubukodi

Aho hantu hamaze amezi asaga atatu hafunzwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’akarere ka Nyarugenge, kubera ko ari mu gishanga mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Abahacururizaga ngo icyo cyemezo cyarabatunguye ku buryo ngo batari biteguye, bituma abari barishyuye amezi menshi y’ubukode bahomba nk’uko umwe muri bo wacuruzaga matola abivuga.

Amwe agira ati “Umuryango nacururizagamo nawishyuraga ibihumbi 200Frw ku kwezi. Nari narishyuye amezi atandatu mbere, ubwo nahombye miliyoni imwe n’ibihumbi 200Frw. Nyirinzu ntacyo yansubiza kuko atari we wansohoye mu nzu kandi na we yarahombye.”

JPEG - 40.5 kb
Zimwe mu nzu z’ubucuruzi z’aho Kiruhura ntizafunzwe kuko zifite ibyangombwa

Yongeraho ko ubu badafite aho bakorera akifuza ko baba babafunguriye mu gihe batarabona aho bimurira ibikorwa byabo.

Mugenzi we ati “Jyewe nahombye ibihumbi 450Frw bihwanye n’amezi atatu. Mbere ninjizaga nk’ibihumbi 50Frw ku munsi none no kubona ayo kurya biragoye. Twifuza ko badushakira ahandi dukorera kuko nk’ubu uwafashe inguzanyo muri Banki arahangayitse kuko yo itabyihanganira.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyarugenge ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Vedaste Nsabimana, avuga ko abafungiwe bari bategujwe.

Ati “Abafungiwe twari twarabandikiye tubaha igihe ntarengwa bagombaga kuba baravuye muri izo nzu kuko ziri mu gishanga. Abo icyo gihe cyashize batarazivamo ni bo twafungiye kandi bari bemerewe no kwandika basaba kongererwa igihe bitewe n’ibyo bacuruzaga, n’ubu babikora.”

JPEG - 65.5 kb
Ibyo bikorwa ngo bigomba gukurwaho hagamijwe kurengera icyo gishanga cya Nyabugogo

Yongeraho ko mbere yo gufunga izo nzu z’ubucuruzi habanje kubaho inama n’abaturage babereka ibikorwa bigomba gukurwaho kuko bitemewe mu gishanga.

Ati “Twabanje kubibarura hanyuma dukorana inama n’abaturage tubereka uko bihagaze. Hari abahubatse mbere y’uko itegeko rijyaho bafite ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka, abo ntibafungiwe, ibyabo biracyigwaho. Abari mu nzu zitari muri icyo cyiciro basabwa kujya ahandi.”

Uyo muyobozi avuga ko icyemezo cyarangije gufatwa, ko ibikorwa bitemewe mu gishanga byose bigomba kukivanwamo kuko ari icyemezo kireba igihugu cyose.

Muri Nzeri 2017 ni bwo Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA) ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali n’izindi Minisiteri bireba, batangiye gufunga ibikorwa byose byubatse mu bishanga bitajyanye nabyo, hagamijwe kurengera ibidukikije.

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka