Kirehe: Bambuwe miliyoni zirenga 12 nyuma yo gutanga ideni ry’ibikoresho by’ubwubatsi

Abacuruzi bane bo mu isantere ya Nyakarambi mu karere ka Kirehe ngo barenda gufunga imiryango nyuma y’uko bambuwe amafaranga arenga miliyoni 12 na Karerangabo Mathias bahaye ideni ry’ibikoresho by’ubwubatsi ubwo yubakaga ibiraro by’imihanda itandukanya mu karere ka Kirehe.

Aba bacuruzi ni abitwa Nzaramba innocent wishyuza miliyoni 4,572,000 hamwe na Setabaro Gerard wishyuza miliyoni 3,321,000; Ntaganda Bernard wishyuza miliyoni 3,960,000 hamwe n’uwitwa Kabanda Claver wishyuza miliyoni imwe. Ntaganda Bernard we ubwo twavuganaga yari yafunze imiryango kubera kubura amafaranga yo kuranguza.

Bavuga ko batanze ibikoresho birimo ferabeto, sima hame n’imodoka yo gutunda ibikoresho.

Mbere y’uko bamuha ibikoresho, Karerangabo Mathias uhagarariye enterprise de la Renovation et de maintenance des batiments (ERMB) yasinyiye buri umwe cheque y’amafaranga yari aguze ibikoresho ariko bagiye kuri banki igihe yari yabahaye basanga ntayari kuri iyo konti.

Abo bacuruzi bavuga ko ibi bikoresho babimuhaye mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize ariko ngo ikibazo bakigejeje ku karere ka Kirehe babagira inama yo kujya mu rukiko bakarega uyu mugabo.

Karerangabo Mathias avugana na Kigali Today yatangaje ko azishyura aba bamuhaye ibikoresho byo kubaka ibiraro byo mu muhanda gusa ariko akaba atigeze atangaza igihe azabishyurira.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka