Kigali: Perezida Kagame yitabiriye Inama ya Biashara Afrika

Muri Kigali Convention Centre hatangijwe Inama ya kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika.

Biteganyijwe ko iyi nama itangizwa na Perezida Kagame, ikaba ihurije hamwe abantu basaga 1,200 barimo abashoramari, abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, inzobere mu bucuruzi mpuzamahanga n’abandi bahagarariye ibihugu byabo.

Iyi nama igamije kurebera hamwe intego Afurika yihaye mu buhahirane, ubucuruzi n’ishoramari, harebwa aho bigeze bishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zirimo mu rwego rwo kubyihutisha no kuzishakira ibisubizo, kugira ngo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika bibashe kugera ku ntego byihaye.

Abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye iyi nama
Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye iyi nama

Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu umunani byatangiye kubyaza umusaruro amahirwe y’iri Soko Rusange rya Afurika, aho rwohereza ibicuruzwa birimo kawa, icyayi, ubuki, amavuta akomoka kuri avoka n’ibindi mu bihugu bya Afurika.

Isoko Rusange rya Afurika rihurije hamwe ibihugu 55 byo ku Mugabane wa Afurika. Ibihugu 47 ni byo byamaze gusinya no kwemeza amasezerano arishyiraho, ariko ibihugu umunani gusa ni byo byatangiye kuricururizaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka