Kigali: BK yakajije umutekano w’amafaranga ibika yirinda abajura bifashisha ikoranabuhanga

Banki ya Kigali iratangaza ko yamaze gushyiraho ingamba zikomeye mu rwego rwo kurinda amafaranga y’abakiriya bahangana n’ibitero byifashisha ikoranabuhanga, ariko inaburira abaturage uburyo bakoresha ikoranabuhanga kuko bashobora kwikururira ubwo bujura.

Dr Diane Karusisi uyobora BK avuga ko amafaranga abitswa muri BK atekanye
Dr Diane Karusisi uyobora BK avuga ko amafaranga abitswa muri BK atekanye

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa gatanu taliki 23 Werurwe 2018, mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo banki ya Kigali yatangazaga ibyo yagezeho muri 2017 n’ibyo iteganya gukora muri uyu mwaka wa 2018.

Mu mwaka ushize wa 2017, banki ya Kigali itangazako yabashije gutanga ubwishingizi ku banyarwanda benshi ndetse no kwifashisha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi nk’uko umuyobozi w’iyi banki Dr. Diane Karusisi yabitangaje.

Yagize ati “Twishyuye imisoro igera kuri miriyari 10 twibaza ko yubatse igihugu, kandi abashoramari bacu bazabona inyungu igera muri miriyari, ikindi n’uko twifashisha ikoranabuhanga kugira ngo dukomeze gushimisha abatugana, ikindi ni uko twatangije ikigo cy’ubwishingizi na cyo kinjije amafaranga menshi.”

Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa BK imaze kugeraho by’umwihariko amafaranga y’abakiriya, banki ya Kigali yashyizeho ingamba zo guhangana n’ibitero byifashisha ikoranabuhanga bikiba amafaranga y’abaturage nkuko Dr. Karusisi akomeza abivuga.

Yagize ati “kugeza ubu banki ya Kigali dukora amanywa n’ijoro amasaha 24, dukorana na banki y’igihugu ndetse na polisi kugira ngo dufashe abakozi bacu bakora ikoranabuhanga gukumira ibyo bitero, ariko turashishikariza abaturage nabo gushyiraho akabo kuko hari ibyo bashobora gukora bakikururira ibibazo.”

Nyuma y’iki kiganiro, twaganiriye na Claude Tuyisenge, umwe mu baturage bakorana n’ibigo by’imari atubwira icyo yaba azi kuri ibi bitero bikoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati “ icyo nzi ni uko hari abantu bayobya konti y’umuntu bakaba bamwiba, ariko twizera polisi y’U Rwanda ko ibikumira kandi ibi bitero ntibitubuza kwitabira ibigo by’imari kuko tuba twizeye n’ubushobozi bw’ibigo by’imari dukorana nabyo.”

Mu mwaka wa 2017, banki ya Kigali ikaba yarinjije inyungu y’amafaranga asaga miriyari 23,3 z’amafaranga y’U Rwanda mu gihe muri 2016 yari yabashije kwinjiza miriyari 20, 8 z’amafaranga y’u Rwanda ibasha no gutanga imisoro hafi miriyari 10, ibintu ivuga ko bigira uruhare mu kuzamura igihugu.

Iyi banki ikaba ishishikariza Abanyarwanda kutizigama gusa ahubwo ko bashobora no gushora amafaranga yabo muri Bank azabungukira bakarushaho gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BK irakabije kutwiba, ni gute sms imwe muduca 50Frw? Rwose kwaka inguzanyo iwanyu, muca amafrg menshi ya Commission, kuko jye natse 12M urebye ayageze kuri compte, ni 11,4M

Sms alert ntiyakarengeje 20Frw

Rukundo5 yanditse ku itariki ya: 25-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka