KCB yatangije uburyo bufasha abakiriya kwiguriza agera ku 500000Frw wifashishije telefone

KCB Bank Rwanda yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga yise “MobiLoan” bufasha abakiriya bayo kwiguriza amafaranga ari hagati ya 500Fr na 500,000 frw, bifashishije Telefoni zigendanwa.

KCB Rwanda yatangije uburyo yise Mobiloan bwo gufasha abakiriya kwiguriza batavuye aho bari
KCB Rwanda yatangije uburyo yise Mobiloan bwo gufasha abakiriya kwiguriza batavuye aho bari

Ubwo buryo KCB Rwanda yabutangije ku mugaragaro mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2017.

Bwitezweho kurushaho korohereza abakiriya bayo kubona amafaranga yo gukoresha batavuye aho bari, nk’uko Umuyobozi w’agateganyo wa KCB Bank Rwanda, George Odhiambo yabitangaje.

Yagize ati “Buri kwezi usanga hari abantu benshi bagana banki basaba inguzanyo ku mushahara. Abo bose bagiye kujya babikorera kuri telefoni zabo.

Niba uje kuri banki, iyo nguzanyo ushobora kuyibona rimwe mu kwezi, ariko ubikoze kuri telefoni, ushobora kuyibona inshuro nyinshi uko ugenda wishyura.”

George Odhiambo, Umuyobozi w'agateganyo wa KCB Bank Rwanda atangaza ibya Mobiloan
George Odhiambo, Umuyobozi w’agateganyo wa KCB Bank Rwanda atangaza ibya Mobiloan

Kugira ngo ubone amahirwe yo gukoresha Mobiloan bisaba kuba ufite konti muri KCB imaze nibura amezi atandatu ikoreshwa.

Gukoresha iyo Serivisi ukanda *522# ubundi ugakurikiza amabwiriza, ukagurizwa amafaranga ashobora kuba make cyangwa menshi bitewe n’ayo usanzwe unyuza kuri konti yawe, ubundi agahita ashyirwa kuri konti yawe.

Ugurizwa ahabwa inguzanyo yishyura bitarenze iminsi 30, ku nyungu ya 6%.

Gutangiza ku mugaragaro ubu buryo byari byitabiriwe na benshi
Gutangiza ku mugaragaro ubu buryo byari byitabiriwe na benshi

Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwishyurana muri Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), John Karamuka wari muri uwo muhango yavuze ko iyi serivisi ifite akamaro cyane, ngo kuko izagabanyiriza abakiriya ba banki igihe batakazaga bajya kuri banki.

Iyo serivisi kandi ngo izakemura ikibazo cy’imirongo miremire abakiriya batondaga, bikabatwara umwanya bakagombye gukoresha ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muri abantu b’abagabo n’ukuri mutugezaho inkuru zicukumbuye

ABIMANA Denis yanditse ku itariki ya: 2-01-2021  →  Musubize

Gud services for the client of KCB but nashaka ga kubaza Nina ari kuri buri wese ufite no Monti cg c ni kubantu barite Akazi gafite contract munsobanirire murakoze

Hakizimana jean baptist kevin yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka