Kayonza: Ijerekani y’amazi yaguze amafaranga hagati ya 200 na 250

Nyuma y’uko rwiyemezamirimo ugaburira amazi umujyi wa Kayonza atayatanze kuva tariki 25/07/2012, umunsi wakurikiyeho ijerekani y’amazi yaguze amafaranga ari hagati ya 200 na 250; nk’uko abamwe mu baturage babitangaje.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kayonza bavuze ko nubwo ako karere ka Kayonza gasanzwe gafite ikibazo cy’amazi, badashobora kwiyumvisha uburyo icyo kibazo cyahindura isura bigeze aho.

Ubusanzwe ijerekani y’amazi yaguraga hagati y’amafaranga 25 na 30 ku mavomero rusange, ariko tariki 26/07/2012, icyo giciro cyahise cyikuba inshuro icumi.

Bamwe mu bafite amagare bafashe icyemezo cyo kujya kuvoma mu kiyaga cya Muhazi, ayo mazi bayageza mu mujyi wa Kayonza bakayagurisha amafaranga 200 ku ijerekani. Hari n’ayo bagurishaga ku mafaranga 250 ku ijerekani bavomaga mu yindi mirenge ihana imbibi n’umurenge wa Mukarange umujyi wa Kayonza ubarizwamo.

Amazi yakoreshejwe mu mujyi wa Kayonza yavomwaga mu kiyaga cya Muhazi. Ku tuzu tw'amazi hari imirongo y'abantu bari bategereje ko amazi aza.
Amazi yakoreshejwe mu mujyi wa Kayonza yavomwaga mu kiyaga cya Muhazi. Ku tuzu tw’amazi hari imirongo y’abantu bari bategereje ko amazi aza.

Ubuyobozi bwa koperative COGEPRENA isanzwe itanga amazi bwadutangarije ko ari ikibazo cy’umupira w’amazi wari watobotse biba ngombwa ko bafunga amazi kugira ngo uwo muyoboro ubanze usanwe.

Umuyobozi w’iyo koperative yakomeje avuga ko uwo mupira uri gusanwa, anatanga icyizere ko ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka.

Iki kibazo kigaragaye nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bw’akarere buhererekanyije inshingano zo gutanga amazi mu karere ka Kayonza n’ikigo cya EWSA.

Amasezerano ako karere kagiranye n’ikigo cya EWSA avuga ko icyo kigo kizafata inshingano tariki 01/08/2012, mbere y’icyo gihe koperative yari isanzwe itanga amazi igakomeza gutanga ayo mazi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwe muravuga, ku Ruyenzi aha hirya ya Kigali gato, abantu bagura aazi ku mafranga magana abiri kandi nabwo atari meza!! Niba nabo bafite Muhazi, ubu se abantu batuye Ruyenzi ya Runda bazabaho bate ko bitungiwe na Nyabarongo. Nzaba mbarirwa

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka