Kayonza: Hari utubari twemerewe gukora amasaha yose utundi ntitwemerewe kurenza 22h00

Utubari dutatu two mu mujyi wa Kayonza ni two twonyine twemerewe gukora amasaha yose, mu gihe utundi tubari dutegekwa gufunga bitarenze saa yine z’ijoro, ndetse hakaba n’udutegekwa gufunga bitarenze saa mbiri z’ijoro iyo tudafite amashanyarazi.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko gufunga utu tubari hari igihe bibabangamira cyane cyane nk’igihe inzego z’umutekano zije gufunga akabari nyirako yarangaye ntafunge. Hari igihe umuntu aba yaguze inzoga atarayimara bakamutegeka gutaha kuko amasaha yageze.

Umuturage umwe utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Ejo bundi muri weekend bansigishije inzoga yanjye ari bwo bakiyimpfundurira nyisiga yose uko yakabaye, kandi nta rusaku cyangwa akavuyo twari twateje mu by’ukuri, ariko abashinzwe umutekano banze ko nyimaramo”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko kuba hari utubari twemererwa gukora amasaha yose utundi ntitubyemererwe kubara ko umutekano w’abagana bene utwo tubari ukemangwa.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko utubari twemerewe gukora amasaha yose dufite abazamu babungabunga umutekano w’abagana utwo tubari ndetse n’amamodoka ya bo iyo bayafite.

Yagize ati “umunsi utundi tubari twabashije kwishyiriraho abaturindira umutekano natwo tuzahabwa uruhushya rwo gukora amasaha yose”.

Iki gisobanuro gisa nk’aho kitanyura abantu benshi kuko bavuga ko utwo tubari twemerewe gukora amasaha yose usanga ibiciro bya two biri hejuru ugereranyije n’utundi, bikaba byabera imbogamizi abashaka kutugana.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza ariko avuga ko ikiruta ari uko umuntu yataha kare kuruta uko yakubitwa icupa mu mutwe yagiye kunywera mu kabari kadafite umutekano igihe yaba adafite amafaranga yatuma ajya aho abona umutekano.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka