Kawa izinjiza arenga miliyari 57RWf muri 2017

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka k’ubuhinzi (NAEB) gitangaza ko u Rwanda ruzinjiza miliyari zisaga 57RWf zivuye muri Kawa.

NAEB ivuga ko Kawa izinjiza arenga miliyari 57RWf muri 2017
NAEB ivuga ko Kawa izinjiza arenga miliyari 57RWf muri 2017

Byatangarijwe mu biganiro NAEB yagiranye n’abahinzi ba Kawa bakorana n’umushinga w’Abaholandi ugamije iterambere (SNV), tariki ya 06 Mata 2017.

NAEB ihamya ko muri 2016 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni ibihumbi 19 za Kawa zinjiza asaga miliyoni 58 z’Amadolari ya Amerika, arenga miliyari 47RWf.

Ariko ngo muri uyu mwaka wa 2017 izo toni zizarenga maze u Rwanda rwinjize miliyoni 70 z’Amadoli y’Amerika, arenga miliyari 57RWf.

Kimwe mu bituma umusaruro wa Kawa wiyongera bigatuma n’amafaranga yinjira yiyongera ni uko abahinzi ba Kawa begerewe bakerekwa uburyo bafata neza icyo gihingwa.

Babifashijwemo n’umushinga SNV, abahinzi beretswe uburyo bukwiye bwo kubungabunga Kawa ihinze no gutunganya neza umusaruro wayo; nkuko Hakizimana Stanystlas wo muri koperative Kigembe Coffee yo mu karere ka Gisagara, abisobanura.

Agira ati “SNV yaradutinyuye inatwigisha imicungire myiza yakoperative ku buryo twavuye kuri toni 190 muri 2015 hanyuma tugira toni 240 muri 2016.

Uyu mwaka wa 2017 dufite intumbero yo kugera kuri toni 300 kandi turabyizeye kuko amahugurwa twahawe yagize akamaro cyane.”

Maphosa Phomolo umuyobozi wa SNV mu Rwanda
Maphosa Phomolo umuyobozi wa SNV mu Rwanda

Mugenzi we witwa Ahobamuteze Ferdinand uyobora koperative Abakangukiyekawa yo mu karere ka Ngoma, na we yemeza ko amahugurwa bahawe yatumye umusaruro wa kawa wiyongera.

Agira ati “Muri 2014 twasaruye toni 294 tugera kuri toni 726 mu mwaka wakurikiyeho, byose tukabikesha ubumenyi twagejejweho na SNV.

Yaduhuguye ku bijyanye n’imiyoborere myiza muri koperative ndetse no ku buryo bwo gutunganya umusaruro mu nganda, bituma n’abanyamuryango biyongera bava kuri 226 none ubu turi 597.”

Umuyobozi wa SNV mu Rwanda, Maphosa Phomolo avuga ko bazakomeza gukorana n’u Rwanda mu mishinga itandukanye yo guteza imbere igihingwa cya Kawa kuko ngo ifite ubwiza buhebuje kandi n’isoko ryayo mu mahanga rikaba rihagaze neza.

Gatarayiha Célestin umuyobozi muri NAEB ushinzwe ishami ryita kuri Kawa
Gatarayiha Célestin umuyobozi muri NAEB ushinzwe ishami ryita kuri Kawa

Umuyobozi w’ishami rya Kawa muri NAEB, Gatarayiha Célestin avuga ko ikigamijwe ari ugufasha abahinzi ba Kawa gukora bunguka.

Agira ati “Muri gahunda dufite ni ugufasha abahinzi ngo bishyire hamwe mu makoperative ndetse n’asanzwe akora afite n’inganda, abanyamuryango bayo bagahugurwa kugira ngo bakore neza kurushaho. Ibi ni byo bituma abahinzi babona inyungu bakishimira umurimo wabo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka