Karongi: Kutagira amatara mu isoko byongereye abajura

Abaturage barema isoko rya Ruhanga ryo mu Murenge wa Mubuga muri Karongi bahangayikishijwe n’abajura biba ibicuruzwa byabo nijoro, kubera isoko ridafite amatara.

Iri soko ngo ni irya kijyambere ariko nta muriro rifite
Iri soko ngo ni irya kijyambere ariko nta muriro rifite

Aba baturage basobanura ko iyo iyo bwije abajura batangira kugendagenda mu isoko kuko baba bazi ko hatabona.

Bavuga ko bwira bagifite abakiriya benshi, ku buryo bitaborohera gutandukanya umukiriya n’umujura. Aho hakaba ari ho ngo ibicuruzwa byabo byibirwa.

Nyirahasabwa Jeannette avuga ko ubujura butibasira abacuruzi gusa, kuko hari n’abakiriya babigenderamo bakibwa mu gihe bahaha.

Agira ati “Batwubakiye isoko, urabona ko rihenze, barangije batubwira ko bazashyiramo umuriro none ntawurimo.”

Ntakirutimana Gaspard umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, avuga ko imyaka ibaye 18 iryo soko ryubatswe ariko kuva icyo gihe nta mashanyarazi yigeze arigeramo.

Avuga ko amatara yo ku muhanda yabamurikiraga akaza gupfa, gusa ngo bari muri gahunda yo kongera kuyakora akajya abafasha.

Ati “Umutekinisiye yari hano ku wa kane, yatubwiye ko mu cyumweru gitaha azagaruka kugira ngo umuriro wo ku muhanda wongere uboneke.”

Abo baturage bavuga ko kutagira amatara muri iryo soko ari ukubarangarana k’ubuyobozi, kuko batumva ukuntu amapoto ajyana amashanyarazi ari iruhande rw’isoko ariko bakabura umuriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Karongi uretse nisoko no mumugi ubwaho hakoze nabi kuruta uko hali hameze mbere yuko hakorwa abantu bize baba bareba he iyo ibintu nkabiriya bikorwa nabi bitwara,amafranga yigihugu umuhanda uva rond point ugera,kuyo.kubitaro ugomba gusubirwamo hubatse nabi biteye iseseme umuhanda nakayira, amatara ashinze mumuhanda ukibaza uwabikoze ukibaza ababishinzwe aho bareba ntubyumve niba ali mumugi mumuhanda mumini cyangwa ali muli cartier nayo yo mucyaro utabibona ninde buriya imodoka ikoze kwitara,induru zavuga!!dore ko abashoferi bagowe namwe ngo isoko

gakuba yanditse ku itariki ya: 21-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka